Abapolisi 140 b’u Rwanda batahanye ishema ry’impinduka basize muri Haiti

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi 140 bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti, aho bakoze n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’icyo gihugu nko kubakira abatishoboye no gusana imihanda.

Mu ma saa 10h45’ kuri uyu wa Mbere nibwo aba bapolisi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

ACP Yahaya Kamunuga wari ubayoboye yavuze ko bari bafite inshingano zo kurinda abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, ibikoresho byabo no kubungabunga amahoro muri rusange.

Izo nshingano ngo bazigezeho ndetse bakora ibikorwa byatumye benshi mu baturage bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Twarenze ibyitwa iby’umutekano usanzwe, tureba n’umutekano w’uburyo umuntu abaho. […] Abari batuzengurutse twabonaga ko bafite ibibazo mu bushobozi twari dufite; kimwe mu byabuzaga abaturage umutekano hari abari barasenyewe n’umutingito.”

“Bamwe ntibabashije kubona inzu nk’uko byasabwaga. Bamwe bari bacumbitse mu baturanyi abandi baba ku muhanda mu ihema banyagirwa, twebwe nka Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’umuganda bya buri kwezi duhitamo kububakira inzu.”

Yongeyeho bubatse n’imihanda, basana inzu zangiritse, batanga imiti ku mavuriro atandukanye n’ibindi byatwaye asaga $10 000, ni ukuvuga hafi miliyoni 9Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege yavuze ko bishimira ko raporo za Loni zigaragaza ko abapolisi u Rwanda rwohereza bakora neza inshingano zabo.

Aba baje bapolisi bamaze umwaka muri Haiti basimbuwe n’abandi 140 bagiye muri ubu butumwa ku wa 1 Kanama 2018.

Magingo aya polisi ifite abapolisi basaga 1200 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.

Kuva mu 2005 hamaze kugenda abapolisi basaga 6000 bagiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu nka Haiti, Sudani, Sudani y’Epfo, Liberia, Repubulika ya Centrafrique, Côte d’Ivoire n’ahandi.

ACP Yahaya Kamunuga wari uyoboye aba bapolisi yavuze ko bujuje inshingano zabo uko bikwiye
Ubwo abapolisi 140 b'u Rwanda bakirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali bavuye muri Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza