00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ibihumbi 23 muri TVET batangiye ibizami bya leta bisoza amashuri yisumbuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Kamena 2021 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 23,395 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu bigo 210 birimo ibya leta n’iby’abikorera batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma yo gusimbuka umwaka umwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi, NESA, igaragaza ko abakoze kuri uyu wa 14 Kamena 2021, biyongereyeho 15.3% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Abanyeshuri bo muri TVET bakoze ibizamini bya leta mu 2019, bari 21,446 barimo abahungu 11,567 n’abakobwa 8,295. Ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2021 abakoze bose ari 23,395 barimo abahungu 12,994 n’abakobwa 9,916.

Ibizamini bya leta byaherukaga gukorwa mu 2019 kubera ko amashuri yamaze hafi amezi arindwi afunze kubera icyorezo cya Covid-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudine yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19, cyahungabanyije urwego rw’uburezi muri rusange abagiye gukora ibizamini babonye umwanya wo kwitegura.

Ati “Ikibazo cya Covid-19 cyaduciye intege ndetse twanamaze igihe kinini abanyeshuri batari mu ishuri ariko aho basubiriyeyo hakozwe ibishoboka byose kugira ngo bongere basubire ku murongo, abenshi usanga kwimenyereza imyuga aho bajyaga mu nganda cyangwa mu bindi bigo by’abikorera ubu bitarabayeho ahubwo byakorewe ku mashuri.”

Yakomeje agira ati “Twabikoreye ku mashuri kugira ngo turinde abanyeshuri kugenda bakaba bagirirayo ibibazo byo kwandura Covid-19, ndetse twanamenye ko amashuri yabyishimiye kuko yahawe ubushobozi bwo gufasha abanyeshuri. Nubwo iki kibazo cyabaye rero abanyeshuri n’abarimu bagaragaje ubwitange, navuga ko ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bitegure byarakozwe.”

Mu bizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera

Umuyobozi w’Ishuri rya Don Bosco Gatenga TVET School, ahatangirijwe ibizamini ku rwego rw’igihugu, Padiri Gatete Innocent, yabwiye IGIHE imyiteguro yagenze neza ku buryo biteguye ko abana bazatsinda umusaruro ukaba mwiza.
Muri rusange abatangiye ibizamini uyu munsi bazabimaramo ibyumweru birenga bibiri kuko bizasozwa ku wa 3 Nyakanya 2021.

Ni ibizamini biteganyijwe gukoreshwamo asaga miliyoni 891Frw arimo ayo guhemba abazagenzura ibizamini ndetse n’ayo kugura ibikoresho byaba ibyifashishwa mu bwubatsi, ububaji, amazi n’amashanyarazi n’ibindi bijyanye n’imyuga yigishwa muri aya mashuri ya TVET.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernand, yavuze ko muri rusange leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri babone ibibafasha mu kwiga no gutegura neza ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye.

Haracyari ikibazo cy’ibikoresho…

Mu mpera za 2020, ubwo amashuri yari amaze igihe gito yongeye gusubukura amasomo nyuma y’ukugenza make kwa Covid-19, Minisiteri y’Uburezi yafunze mu buryo bw’agateganyo amashuri 20 ya TVET nyuma y’aho ikoreye igenzura igasanga hari ibyo atujuje.

Minisitiri Irere ubwo yari mu muhango wo gutangiza ibizamini ngiro ku biga muri TVET, yavuze ko kugeza ubu ikibazo cy’amashuri adafite ibikoresho bihagije yaba ari aya leta cyangwa ay’abikorera gikomeje kuvugutirwa umuti.

Yavuze ko amashuri yafunzwe ahanini yari afite ibyo bibazo bitarimo ibikoresho gusa ahubwo wasangaga harimo n’ibibazo by’imyigishirize, rimwe na rimwe ugasanga ntibafite n’abarimu bahagije, aho bigira naho ugasanga ni ikibazo, ugasanga batanafite aho bimenyerereza umwuga.

Yakomeje agira ati “Amashuri arebererwa na Leta navuga ko icyo kibazo cy’ibikoresho bidahagije mu minsi ishize hashyizwemo ingengo y’imari ku buryo icyo kibazo kiri kugenda kirandurwa. Amashuri yigenga nayo tugiye kureba uburyo bwo kubafasha nabo bakazamuka.”

Yakomeje agira ati “Gusa ariko muri iki gihe cyo gukora ibizamini navuga ko ibyinshi byari kuba byarabaye imbogamizi, twarabitunganyije byakuweho kugira ngo abana bitegure ndetse tuzanabagaragariza umusaruro w’ibizava muri ibi bizamini nibwo tuzabona uko abanyeshuri bari biteguye koko.”

Ingengabihe y’ibizamini bya Leta

Ikigo NESA gifite mu nshingano gutegura no kugenzura imigendekere y’ibizamini mu mashuri abanza n’ayisumbuye gitangaza uretse abatangiye ibizamini kuri uyu wa 14 Kamena 2021, muri rusange ibihe byo gukora ibamini byatangiye bikazarangira mu mpera za Nyakanga.

Abarangije amashuri abanza bazatangira ibizami ku wa 12 Nyakanga barangize ku wa 14 Nyakanga 2021.

Abarangije icyiciro rusange ndetse n’abiga muri za TVET bazaba bakora ibizamini byo kwandika [Theory Exams] bazatangira ibizamini ku wa 20 Nyakanga babirangize ku wa 27 Nyakanga 2021.

Abarangiza amashuri yisumbuye biga muri siyansi bakaba bazakora ibizamini ngiro bazabitangira ku wa 28 Nyakanga babirangize ku wa 30 Nyakanga 2021.

Abanyeshuri bavuze ko biteguye gukora neza ikizamini
Uyu mukobwa wiga ubwubatsi nawe ari mu kizami gisoza ayisumbuye kuri Don Bosco Gatenga TVET School
Ibikoresho byaraguzwe birahari bihagije nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'Uburezi
Minisitiri Irere yibukije abanyeshuri ko n'ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije imyigire yabo bakwiye gukora neza ibizami bagatsinda kandi bakirinda gukopera n'indi myitwarire mibi
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernand yavuze ko kugeza ubu bizeye ko abana bazatsinda kuko bahawe ibishoboka byose ngo bitegure
Padiri Gatete uyobora Don Bosco Gatenga TVET School yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri be biteguye neza ibizami bazagiramo umusaruro mwiza

Amafoto: Uwumukiza Nanie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .