00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri ‘Wavumbuzi challenge’, irushanwa rigamije gutoza abato kwihangira imirimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye kongera guhatana mu irushanwa rigamije kubongerera ubumenyi mu byo kwihangira imirimo rizwi nka ‘Wavumbuzi Challenge’.

Nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa kigenze neza, icyiciro cya kabiri cyatangijwe ku wa 25 Ukwakira 2021 kikaba kizageza ku wa 5 Ukuboza, 2021.

Kugeza ubu hari amashuri yisumbuye arenga 500 n’abanyeshuri basaga 6000 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bazitabire iri rushanwa.

Amashuri yiyandikisha binyuze ku barimu kugira ngo abanyeshuri bayo bazitabire. Itsinda ritegura aya marushanwa ritanga ubufasha bushoboka kugira ngo amashuri, abarimu n’abanyeshuri bahabwe ibishoboka byose mbere y’uko irushanwa ritangira. Kwiyandikisha biracyakomeje, ku mashuri ashaka kwitabira iri rushanwa.

Niba dushaka kujyana n’Isi y’uyu munsi iri gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, tuzasabwa kurangwa no guhanga udushya ndetse no gukora ibintu bidasanzwe.

Abahanga bagaragaza ko mu 2050 imirimo iri hagati ya 20% na 30% izaba ikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi kandi twatangiye kubibona, aho ikoranabuhanga rituma ibintu byikora (automation) n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) byatangiye guhindura uko dukora ibintu, dutekereza ndetse n’uburyo twigamo ibintu.

Ubushakashatsi bwakozwe na Bloomberg bugaragaza ko mu 2035 Afurika izaba ifite umubare munini w’abashaka akazi kurenza ibindi bice by’Isi byihuje.

Ibi bishobora kuba umuruho kuri uyu Mugabane cyangwa bikaba amahirwe bitewe n’icyo nk’abawutuye twahitamo gukora uyu munsi.

Muri uyu murongo w’ibyo Umugabane wa Afurika ukwiye gukora, Umuryango Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ watangije irushanwa rigamije guteza imbere abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Iri rushanwa ryatangirijwe muri Afurika y’Epfo, mu 2019 ryaje kwaguka rigera muri Kenya. Mu Rwanda ho ryatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021.

Intego y’iri rushanwa ni ukubiba mu rubyiruko indangagaciro ziranga imitekerereze ya ba rwiyemezamirimo zirimo, gufata inshingano, guhanga udushya, kuzana uburyo bushya bwo gukemura ibibazo, kudacogora ndetse n’inyota yo kugira icyo umuntu ageraho. Izi ndangagaciro zose nizo umuntu akeneye muri iki kinyejana cya 21 kugira ngo akomeze kujyana n’aho Isi igeze.

Wavumbuzi ni irushanwa rimara ibyumweru bitandatu, umuntu ashobora kuryitabira akoresheje telefone, mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga kigira internet. Abanyeshuri barushanwa hagati yabo binyuze mu gusubiza ibibazo birebana n’ingingo z’ingenzi ku gihugu runaka cyangwa umugabane.

Buri rushanwa risaba umunyeshuri kugira imitekerereze idasanzwe mu gukemura ibibazo byugarije Isi, ubundi akohereza ibisubizo bye kugira ngo bisuzumwe.

Ibibazo biba bigaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ubworozi, amabanki, amazi n’ubuzima. Amanota yabonywe n’umunyeshuri cyangwa ishuri atuma abahize abandi bahembwa n’abarimu buri cyumweru.

Hari kandi umuhango wo guhemba uba ku rwego rw’igihugu, hagamijwe gushimira abitwaye neza muri icyo cyiciro cy’irushanwa.

Wavumbuzi ishyira imbaraga cyane mu kwihangira umurimo nk’intwaro ikomeye yo kurwanya ubushomeri binyuze mu kuvumbura impano z’abato, ikaziha ubumenyi buzazifasha kwinjira no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ni ingenzi kumenya ko amarushanwa yamaze kumenyekana nk’uburyo bwo kwigisha buzamura ubushobozi mu bijyanye no kumenya ibintu, guhanga udushya, kwishima, gutanga umusaruro ndetse no kubasha kwiga kandi ibyo wamenye ntupfe kubyibagirwa.

Irushanwa rya Wavumbuzi rikoresha uburyo butandukanye bw’imikino bufasha kwiga hagamijwe kubishishikariza abanyeshuri ariko bakabikuramo imitekerereze yo guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo.

Iri rushanwa rigamije guha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ubumenyi mu bijyanye no kwihangira umurimo
Iri rushanwa ryitabirwa n'ibigo by'amashuri bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .