Abanyeshuri biga iby’amategeko batangiye irushanwa rizasozwa habonetse Kaminuza izaserukira u Rwanda muri Arusha

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga iby’amategeko muri Kaminuza zo mu Rwanda, batangiye irushanwa ku nsanganyamatsiko irebana no kuburanisha imanza zijyanye n’amategeko mpuzamahanga agenderwaho mu ntambara ndetse n’iterabwoba.

Ni ku nshuro ya kabiri bene iri rushanwa ribaye aho ritegurwa na Croix –Rouge mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’amakaminuza yigisha iby’amategeko.

Muri Kaminuza eshanu zigisha amategeko, enye nizo zabashije guserukirwa muri iri rushanwa harimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Kigali (UoK), Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ndetse na Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventiste (UNILAK) , Ines Ruhengeri ikaba ariyo itaserukiwe.

Kaminuza izatsinda irishunwa ry’urubanza bagomba kuburana bishingikirije ku mategeko mpuzamahanga agenderwaho mu ntambara n’iterabwona, izahabwa igikombe ndetse inaserukire u Rwanda mu irushanwa rizaba mu Ukuboza 2017 i Arusha muri Tanzania, rikazahuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo yatangiza ayo marushanwa y’Iminsi ibiri ku mugaragaro, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ivugurwa ry’Amategeko, Havugiyaremye Aimable , yatangaje ko ari uburyo bwiza ku banyeshuri bwo kunguka ubumenyi ndetse no kumenya ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo biga mu magambo.

Ati “ Ni amarushanwa ajyanye no kuburana ariko iri rikaba ari umwihariko kuko bafite umukoro wo kuburanisha urubanza rujyanye n’aya mategeko agenga ibihe by’intambara.”

“Haba hari uruhande rushinja hakaba hari n’uruhande rwunganira ababurana, ibyo rero binabazamurira ubumenyi baba bafite, ni ukubategura igihe bazaba baburana imbere y’abacamanaza bikabongerera ubwo bumenyi ikindi kandi uzatsinda azaserukira u Rwanda.”

Ukuriye Ishami ry’Amategeko muri Ines Ruhengeri, Dr Bigirimana Fructuose, akaba anakuriye komite itegura iri rushanwa yemeza ko ubu ari uburyo bwiza abanyeshuri baba babonye ngo bunguke ubumenyi bwinshi bwo gushyira mu bikorwa ibyo baba biga mu magambo.

Ati “ Ikigamijwe ni ukumenyesha abanyeshuri ibijyanye n’amategeko agenga imyitwarire mu ntambara, bakamenya ko nubwo u Rwanda dufite amahoro ariko ko ibyaha biriho kuko hirya no hino intambara zirahari kandi bashobora kuzahura n’ibijyanye nabyo aho bazaba bakorera hatandukanye.”

Yavuze ko kandi iri rushanwa ari uburyo bwiza bwo gutuma biga amayeri yo kuburana kuko ubusanzwe biga ibintu mu magambo ariko bakeneye kumenya n’uburyo babasha kubishyira mu bikorwa.

Ati “Aha bahamenyera amayeri yo gusenya igitekerezo cy’undi n’ibitekerezo bye hakoreshejwe ubuhanga n’amategeko kugira ngo wumvishe umucamanza ko ari wowe uri mu kuri.”

Muri bene izi manza abanyeshuri baba bimenyereza guca hari abacamanza baburashisha kandi bakaba bamenyereye aya mategeko mpuzamahanga agenga imyitwarire mu ntambara.

Buri kaminuza iba igizwe n’abanyeshuri batatu, buri ruhande rumwe ruba rushinja ,urundi rukunganira hakurikijwe ayo mategeko.

Ku ruhanderwa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge mu Rwanda ari nayo igira uruhare mu gutegura iri rushanwa ifatanyije na kaminuza, Umuyobozi wayo, Pascal Cuttat, yatangaje ko mu nshingano zabo harimo no gukwirakwiza amategeko.

Ati “Mu mahame ya Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge harimo no gusobanura amategeko ngo abantu bamenye amategeko abarengera. Ikindi ni uko iyo abanyeshuri baserukiye u Rwanda bagenda mu izina ry’igihugu bakagira ibyo basangiza abandi nabo bakagira ibyo bahigira.”

Umwe mu banyeshuri witabiriye aya marushanwa, Nemeyabahizi Marie Ange wo muri Unilak yagize ati “Niteguye kunguka ubumenyi kuko ni ubwa mbere ndijemo kandi twararyiteguye, kwegukana igikombe tugaserukira u Rwanda birashoboka kuko ibyinshi twarabyize.”

Umwakau shize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, ryegukanywe na kaminuza yigenga ya Kigali.

Abitabiriye itangizwa ry'irushanwa bafashe ifoto rusange
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, ( wambaye ibitukura) nawe yari yitabiriye itangizwa ry'iri rushanwa
Dr Bigirimana Fructuose , ukuriye Ishami ry’Amategeko muri Ines Ruhengeri akaba anakuriye komite itegura iri rushanwa
Ni umuhango wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ivugurwa ry’Amategeko, Havugiyaremye Aimable
Pascal Cuttat, Umuyobozi wa Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza