Abanyeshuri basaga 70 bitabiriye irushanwa ryo kumva no gusoma neza Icyongereza (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 77 bitabiriye amarushanwa yo gusoma neza amagambo y’Icyongereza [Rotary Spelling Bee 2019] agamije gufasha abakiri bato kumva no gusoma neza urwo rurimi.

Ni irushanwa ribaye ku nshuro ya Kane, ritegurwa na Rotaract Club Kigali City, igizwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ifatanyije na Interact Club, ku bufatanye na Rotary Club International n’abandi barimo Ambasade ya Amerika, Kigali Public Library n’abandi.

Abanyeshuri basaga 70 bo mu bigo bigera kuri 17 byo mu Mujyi wa Kigali no mu turere tuwukikije nka Rwamagana nibo bari biyandikishije.

Irushanwa rikorwa mu byiciro bitatu birimo icya mbere cyo gusomera buri munyeshuri ijambo, yabasha kuvuga inyuguti zirigize agakomeza, yatsindwa agahita avanwa mu irushanwa.

Haba itsinda rigenda risoma ayo magambo, buri munyeshuri agenda asomerwa irye yarinanirwa akavamo, gutyo gutyo kugeza hasigaye abanyeshuri batatu ba mbere ari nabo bavanwamo uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.

Mu irushanwa ryo kuri uyu wa Gatandatu, batatu ba mbere barimo uwitwa Mugisha Abdul Karim wiga kuri Riviera High School, ishuri ryo mu Mujyi wa Kigali ari nawe wabaye uwa mbere, Karungi Brigitte wo kuri King David Academy yabaye uwa kabiri naho Gihozo Julia wiga ku Agahozo Shalom Youth Village ryo mu karere ka Rwamagana aba uwa gatatu.

Mugisha wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye yavuze ko icyo yungukiye muri iri rushanwa ari ugutega amatwi no kumenya gutekereza vuba.

Ati “Binyongerera amagambo nzi mu Cyongereza. Naje ntazi amagambo menshi ariko uko nkomeza nitoza niko ngenda menya andi magambo. Biramfasha kuko aya magambo dukomeza tuyakoresha mu bindi byose tugiyemo.”

Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali City, Iradukunda Gisèle, yavuze ko bajya gutekereza kujya bategura aya marushanwa bashakaga gufasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kwitinyuka, kumenya gutekereza vuba no kuvugira mu ruhame.

Iradukunda avuga ko bashimishwa n’intambwe igenda iterwa n’iri rushanwa kuko kuva mu 2016, abaryitabira bagenda biyongera aho nk’umwaka ushize abarushanwa bari baturutse ku bigo umunani mu gihe mu 2019, bari bavuye ku bigo 17.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette yavuze umusaruro babona muri aya maraushanwa ushingiye ku gufasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kumenya gutekereza vuba kandi bituma bahura na bagenzi babo bakungurana ibitekerezo.

Rugera avuga kandi ko bafite gahunda yo kuvugana n’ibigo byo hirya no hino mu Ntara aya marushanwa akaba yagezwayo.

Yakomeje agira ati “Turi kuganira n’andi mashami yacu kugira ngo yitabire iki gikorwa noneho tubashe kugeza iri rushanwa no mu Ntara kugira ngo duhe amahirwe abanyeshuri biga mu mashuri yo hanze ya Kigali.”

Uwa mbere yahawe igihembo cy’ibihumbi 50Frw n’ibindi bihembo birimo ibitabo, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri ndetse 10 ba mbere bemererwa kuzajya bakoresha isomero rya Kigali Public Library ku buntu.

Rotary Clubs zifasha guhangana n’ibibazo Isi ifite, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

Mugisha na Karungi ubwo hari hategerejwe uraza kuvamo uwa mbere
Gihozo wabaye uwa gatatu mu irushanwa rya Rotary Spelling Bee 2019
Mugisha wo kuri Riviera High School ni we wahize abandi mu irushanwa rya Rotary Spelling Bee 2019
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman yari mu baje kureba aya marushanwa
Karungi wo kuri King David Academy ni we wabaye uwa kabiri
Byari ibyishimo ubwo icumi ba mbere bakataga umutsima bishimira intsinzi
Umuyobozi wa Rotary Club yambika umudari w'ishimwe Mugisha wabaye uwa mbere
Mugisha ashyikirizwa ibihembo n'Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda
Gihozo wabaye uwa gatatu aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali City, Iradukunda Gisèle aganira n'itangazamakuru yavuze ko bashimishwa n’intambwe igenda iterwa n’iri rushanwa kuva mu 2016
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette yavuze ko iri rushanwa rizagezwa no hirya no hino mu Ntara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza