00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri basoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, aho byitezwe ko byitabirwa n’abagera ku 254 678.

Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Kuri iri shuri hagiye gukorera abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

Ati “Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y’aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Imana tunasaba n’ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by’ibizamini bikaba byatuma bitarangira.”

Muri rusange ahantu hazakorerwa ibizamini hiyongereye by’umwihariko nko mu mashuri abanza, ahazakorerwa [sites] ari 1021 mu gihe mu 2019, hari ahantu hagera kuri 980.

Ibi byatewe no kuba hari ibyumba by’amashuri bishya byubatswe ndetse binajyana no kuba hagomba kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abanyeshuri bahana intera.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangije ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza muri aka karere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard (hagati) na Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard (ibumoso) batangiza ibizamini mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange. Basuzumye niba ibizamini bifunze neza
Abanyeshuri biteguye gutangira ikizamini gisoza amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange mu Karere ka Bugesera
Amabwiriza yo guhana intera kwambara agapfukamunwa ndetse no kuba amadirishya afunguye arubahirijwe neza
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya, yavuze ko abanyeshuri bateguwe n'ubwo bahuye n'ibihe bitoroshye bya Covid-19
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yagendaga agenzura niba ibizamini nta makosa arimo
Abarimu na bo bavuze ko bizeye ko abanyeshuri bazatsinda kuko bateguwe neza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko biteguye ko abana bazatsinda ibizamini kuko barateguwe neza n'ubwo babanje kudindizwa na Covid-19
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yifuriza umunyeshuri amahirwe masa mbere yo kumuhereza ikizamini

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .