00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bane batsindiye itike yo kuzitabira amarushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bane biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) ni bo bazaserukira u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika mu myuga n’ubumenyingiro (WorldSkills Africa Competition) nyuma yo kwegukana imidali ya zahabu mu irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu.

Aba banyeshuri bahatanaga n’abandi 20 baturuka muri za IPRC zitandukanye mu Rwanda mu irushanwa ryiswe “National Skills Competition 2021” rigamije guhitamo abanyeshuri b’abahanga bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba ku wa 28 Werurwe-2 Mata 2022.

Abarushanwaga bari mu byiciro bine bitandukanye birimo gusudira, ubwubatsi, amashanyarazi ndetse n’ibijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi.

Amarushanwa yabaye mu minsi itatu, kuva ku itariki 5 kugeza kuri 7 Ukwakira 2021.

Nizeyimana warushanyijwe mu bijyanye no gusudira, Niyigena Elie mu gukwirakwiza amazi (Plumbing and Heating); Irimaso David ukora ibijyanye n’amashanyarazi na Ndayishimiye André ukora mu bwubatsi ni bo begukanye imyanya ya mbere, bakaba bahawe imidali ya zahabu n’amafaranga ibihumbi 500 Frw buri wese.

Batatu muri bo ni abanyeshuri ba IPRC Kigali mu gihe undi umwe yiga muri IPRC Gishari. Bakaba bazitabira irushanwa Nyafurika rizabera Swakopmund muri Namibia.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr. Gashumba James, yavuze ko aya marushanwa azaba ngarukamwaka mu Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri benshi kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse binakureho ibyo abantu bakunda kuvuga by’uko ajyamo abatsinzwe ibizamini bya leta.

Yakomeje agira ati “Ibi bizatuma twubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bityo u Rwanda ntiruzongere gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura Abanyarwanda bafite ubushobozi.”

Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yavuze ko aya marushanwa ku rwego rw’igihugu atanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano maze rukerekana ibyo rushoboye bityo rugakomeza kwiteza imbere.

Abazatsinda iri rushanwa muri Afurika bazitabira iryo ku rwego rw’Isi rizaba ribaye ku nshuro ya 46, rikazabera Shanghai mu Bushinwa mu Ukwakira 2022.

Aya marushanwa ya Word Skills Competition ategurwa n’Umuryango wa World Skills International, aho rihuza ibihugu 80 hirya ni hino ku Isi.

Abanyeshuri bahatanaga mu bwubatsi
Ni irushanwa ryatangiye ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2021
Abari bari kurushanwa mu gusudira
Abafite ubuhanga mu bijyanye no gukora amazi 'Plumbing and Heating' na bo bari mu bahiganwe
Abatsinze amarushanwa banahawe ibihumbi 500 Frw
Abanyeshuri bane batsinze bahawe imidali ya zahabu; bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azabera muri Namibia
Ni umuhango wari witabiriwe n'abayobozi banyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .