Abanyeshuri bahigiye guhashya ruswa y’amanota mu mashuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwiganjemo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahize kurandura ruswa, cyane cyane ishingiye ku manota aho biga, bagamije kubaka u Rwanda rwiza.

Uyu mugambi wo kurwanya ruswa guhera mu bato wagaragajwe kuri uyuwa Gatanu ubwo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, hatangizwaga icyumweru cyahariwe kuyirwanya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ku isi (Transparency International) mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa, rukaba ku mwanya wa 50 ku isi.

Nubwo u Rwanda rugeregeza, Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko hari byinshi byo gukora kugira ngo ruswa icike burundu, akaba ari nayo mpamvu hatangije icyumweru cyo kuyirwanya ruswa, hibandwa no ku bakiri bato.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Yankurije Odette, yavuze ko impamvu batangiye kwigisha abana kwirinda ruswa, ni ukugira ngo bazakure bazi ububi bwayo.

Yagize ati “Twatekereje kuganira n’abana kugira ngo batozwe indangagaciro nziza, bakure bazi ko ruswa ari umwanzi w’iterambere ndetse n’aho bari hose ubwabo n’abo bahura nabo bajye bagenda batanga ubwo butumwa.”

Yankurije yavuze ko nta ruswa ikunze kugaragara mu bana cyane gusa ngo mu mashuri ijya igaragara ishingiye ku manota.

Ati “Abana twavuga ko nta ruswa nyinshi cyane bahura nayo ariko nko mu mashuri hari nk’ahantu hamwe na hamwe hagenda hagaragara itonesha , abana bagahabwa amanota batakoreye.”

Uwizeyimana Cynthia urangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yabwiye IGIHE ko nubwo mu bana ruswa idakunze kugaragara, ngo hari ubwo abarimu batanga amanota y’ubuntu ku banyeshuri kandi batayakoreye.

Yagize ati “ Hari nk’uburyo mwarimu aba akwigisha mu rugo anakwigisha ku ishuri akakwereka ibyo ari buze kubabaza. Iyo mwarimu atanze amanota ku munyeshuri atayakoreye biratubabaza cyane kuko reba nka gutya mba nk’uwa munani, ukumva nk’umuntu wa nyuma kubera ko afite umwarimu umwigisha iwabo, yabaye uwa mbere. Turababara rwose.”

Uwizeyimana avuga ko aho azabona ruswa hose azajya ayirwanya,agira inama abayitanga n’abayifata , ababyanze akabashyikiriza ubuyobozi.

Mucyo Serge we avuga ko umunyeshuri uhabwa amanota y’ubuntu akayishimira aba yishuka.

Yagize ati “Iyo uhaye amafaranga mwarimu ngo aguhe amanota bibagiraho ingaruka mwembi kuko nshobora kuguha amafaranga ukankorera indangamanota kandi nzi ko tutazahorana. Uzampa amanota mbe uwa mbere ariko ninjya mu kizamini cya Leta ntituzaba turi kumwe, ahubwo ubu uri kunyica mu mutwe.”

Umutoniwase Grace Divine wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yavuze ko hari banyeshuri cyane cyane ab’abakobwa bemera kuryamana n’abarimu kugira ngo babahe amanota.

Uyu munyeshuri yavuze ko ababikora gutyo ari ikwiyangiza no guta igihe kuko ashobora kurangiza akabura icyo yimarira kuko ntacyo yize.

Ati “Nta mpamvu yo gutekereza ngo mwarimu araza kumpa amanota kugira ngo turyamane, oya. Ahubwo njye ngomba kwiga kugira ngo n’igihe nzabona akazi, nzabe naragakoreye. Wa mwana utanga ruswa kubera ko atize, namugira inama yo kujya akoresha igihe cye neza.”

Icyumweru cyo kurwanya ruswa kibaye mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihizwa kuwa 9 Ukuboza.

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Yankurije Odette, yavuze ko abana bakwiye gutozwa ububi bwa ruswa bakiri bato
Abana bavuze imivugo yamagana ruswa
Abana berekanye imideli
Abana berekana impano bafite mu by'imideli
Umutoniwase Grace Divine wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye agira abanyeshuri kutagura amanota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza