Abanyeshuri ba UTB bashishikarijwe kugira icyo bakorera igihugu aho kwibaza icyo kibakorera

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Nk’urubyiruko rwitezweho kuzamura igihugu kikihuta mu iterambere, abiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga,UTB basabwe gukomeza ibikorwa bizamura igihugu buri muntu ku giti cye aho kwibaza icyo igihugu kibamarira kuko ntacyo ubuyobozi butakoze.

Mu gihe hakomeje imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR imaze ibayeho, muri kaminuza zitandukanye hakomeje gutangwa ibiganiro byo gushishikariza urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yaraze uragamba rwo kubohora igihugu ndetse no kurushishikariza kugira uruhare rufatika mu kurwanya ubukene kuko ari rwo rugamba igihugu kirimo kurwana.

Mu biganiro byabaye muri Kaminuza ya UTB, tariki ya 28 Ugushyingo 2017, rwiyemezamirimo watanze ikiganiro kijyanye no kwihangira imirimo Habimana Wilson ufite ikigo ‘Wilson Tours and Travel Agency’ yasabye urubyiruko kugira icyo rukorera igihugu aho guhora rwibaza icyo igihugu kirukorera.

Ati “Twebwe turanezerewe kuko hari abantu bagowe kugira ngo twebwe uyu munsi tube turi mu buki. Ubukerarugendo mwiga kugira ngo bukorwe n’uko haba hari umutekano usesuye kandi turawufite."

"Ndagira ngo mbasabe ngo aho kugira ngo ubaze Leta icyo igukorera, wowe ibaze icyo uyimariye kuko umutekano n’ubuyobozi bwiza tureberaho turabufite.”

Ibyo kandi byashimangiwe na Dr Claude Rusibana umwarimu muri Kaminuza ya Mount Kenya, aho yagaragaje ko ku myaka 36 kugira ngo abe ari dogiteri ari uko hari abahagaritse amasomo yabo bakaza kubohora igihugu kubera urukundo, bityo ku bandi ubuzima bugakomeza.

Ati “Ibyo ni ibigwi byabo, bafite ibyo bagikoreye, natwe rero ntawe dusigana na we kuko igihugu barakibohoye , ni ahacu gukomeza kugihindura.”

Ku ruhande rwa UTB, Dr Kabera Callixte yatangaje ko nka kaminuza irera urubyiruko rwiga ibintu bitandukanye asanga ibiganiro byatanzwe bihwanye n’ibyo kaminuza ishyize imbere ndetse ko rwatangiye kugira icyo rukora mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Abanyeshuri bacu bafite ubudasa bwinshi, kuva dushyizeho ikigo gishinzwe ibijyanye no kwihangira imirimo tumaze kubona abanyeshuri basaga 70 bamaze gushyiraho ibigo byanditswe muri RDB kandi bikora neza, ibyo bitanga icyizere ko bumva neza gahunda ya Leta ko badakwiye gusabiriza akazi ko ahubwo ari ukwihangira imirimo na bo bagakoresha n’abandi.”

Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ari benshi
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite imishinga itandukanye yo kugira icyo bamarira igihugu
Abayobozi mu ndirimbo y'Umuryango wa RPF Inkotanyi
Dr Claude Rusibana wari umushyitsi mukuru atanga ibiganiro
Kagame Fredy, umuyobozi w'abanyeshuri muri UTB
Rwiyemezamirimo Habimana Wilson na we wize muri UTB yasabye abanyeshuri kugira icyo bakorera igihugu aho kubaza icyo gihugu kibakorera
Umuyobozi Mukuru wa UTB, Dr Kabera Callixte

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza