Abanyeshuri ba UR na Kaminuza ya Westminster batangiye gutekereza ku mishinga yateza imbere abanyarwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Mata 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Binyuze mu bufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Westminster mu Bwongereza, abanyeshuri b’izi kaminuza zombi batangiye gufatanya gutekereza ku mishinga yazana impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda.

Mu nama igamije kwereka aba banyeshuri uburyo bashobora kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo yabaye kuri uyu wa 24 Mata 2018, Darrell Kofkin, umwalimu muri Kaminuza ya Westminster ukuriye iyi gahunda yiswe ‘Social Enterprise’, yavuze ko bayitangije mu rwego rwo kubafasha guhuza ibitekereza bakihangira imirimo.

Ati “Twatoranyije abanyeshuri 20 ba Kaminuza y’u Rwanda na 20 ba Westminster. Twabahurije hamwe tubakoramo amatsinda 10 agizwe n’abanyeshuri bane, ubu bamaze igihe bungurana ibitekerezo bumva bakoramo imishinga yazana impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Ikigega gitanga ingwate, BDF, Bulindi Innocent yavuze ko mu guhitamo aba banyeshuri hagendewe ku bushake bafite mu kuzana ibisubizo byakemura ibibazo biri mu Rwanda, iki kigo kikazabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo, bahereye mu kubaha amahugurwa agamije kubafasha kumenya uko bagira ibitekerezo ndetse n’uburyo babishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko kandi uretse gutanga ingwate, ndetse no korohereza abize imyuga kubona ibikoresho, BDF ifite n’igitekerezo cyo kureba uburyo hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gutera inkunga imishinga y’abanyeshuri barangije kaminuza ntibabone akazi.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda, BRD, Muhire Herbert, yavuze ko iyi banki yiteguye gutanga umusanzu wayo kugira ngo imishinga y’aba banyeshuri ishyirwe mu bikorwa.

Ati “Turateganya kubashakira abajyanama bazagenda babafasha bitewe n’imishinga muzaba mufite. Turifuza kandi gutanga umusanzu mu bihembo bizahabwa imishinga myiza, ibi bizahabwa amakipe azitwara neza.”

Uretse ibi Muhire yavuze ko imishinga myiza izaba yahize indi ifite amahirwe menshi yo gushakirwa inkunga na BRD kugira ngo itangire ishyirwe mu bikorwa.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bari muri iyi gahunda bavuga ko ari amahirwe akomeye bahawe kugira ngo bungurane ibitekerezo n’aba Westminster, bizatuma aho kuva mu ishuri basaba akazi bo bazaba bagatanga.

Mukamana Valerie wiga ibijyanye n’ubuhinzi ati “Namenye uburyo nshobora gutegura igitekerezo cy’umushinga, uyu munsi rero namenye n’uburyo nabonamo amafaranga. Tuzungurana ibitekerezo, batwereke aho twashyiramo imbaraga ugerereranyije n’uko bikorwa iwabo, ibi bizaturinda gusohoka dutegereje guhabwa akazi nk’uko bimeze kuri benshi. “

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yatangaje ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye, ndetse nubwo hakiri ibibazo mu bijyanye no gukora ubucuruzi mu gihugu, intambwe imaze gutekerwa ishimishije.

Yakomeje avuga ko igihugu cye cyagiye gitera Guverinoma y’u Rwanda inkunga igamije gushyigikira imishinga y’iterambere, kuri ubu igihe kikaba kigeze ko bibanda ku rwego rw’abikorera.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Mata 2018, aribwo aba banyeshuri bazamurika ibitekerezo by’imishinga yabo kugira ngo batangire gufashwa kubinonosora.

Aba banyeshuri bahurijwe mu matsinda 10 bazahuza ibitekerezo bizabyara imishinga iteza u Rwanda imbere
Darrell Kofkin yavuze ko iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya mbere igamije guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda
Muhire Herbert avuga ko bemeye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda kuko ari bumwe mu buryo buteza imbere u Rwanda
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas
Basobanuriwe inzira bashobora kunyuramo bakabonera imishinga yabo inkunga
Batoranyijwe hagendewe ku bushake bagaragaje mu gushaka ibisubizo bikemura ibibazo bikigaragara mu Rwanda
Mukamana Valerie (ibumoso) avuga ko iyi gahunda izatuma babasha kwihangira imirimo no gutanga akazi
Umuyobozi w’Ikigega gitanga ingwate, BDF, Bulindi Innocent

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza