Abanyeshuri ba Stella Matutina bakoranye siporo n’ababyeyi babo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri basaga 500 bo mu ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina riherereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bakinnye imikino itandukanye n’ababyeyi ndetse n’abarimu babo, irimo umukino w’agati, umupira w’amaguru n’indi mu rwego rwo gusabana.

Aba banyeshuri bakinnye n’ababyeyi babo iyo mikino itandukanye, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, ubwo muri iki kigo cya Stella Matutina habaga umunsi w’ubusabane hagati y’abanyeshuri n’ababyeyi babo.

Imwe mu mikino aba banyeshuri bakinnye irimo gusimbuka urukiramende, umupira w’amaguru, gusiganwa bagendera mu mifuka n’umukino w’agati, ibi byose bisozwa n’ubusabane.

Ababyeyi n’aba banyeshuri babwiye IGIHE ko uyu munsi uba rimwe mu mwaka, ubashimisha cyane kuko wongera urukundo hagati y’abana n’ababyeyi babo.

Uhagarariye ababyeyi bo muri iri shuri, Dr Ntaganira Vincent yagize ati “Uyu munsi uradushimisha cyane kuko dukina n’abana, tugasangira, tukanasabana cyane ko umwihariko wawo tuzana buri kintu yaba ibyo twakuye mu maduka tugasangira, kuko indi minsi biba bitemewe kuzanira abana ikintu.”

Yongeyeho ko gukorana siporo n’abana ari umugisha ukomeye kuko byongera ibyishimo hagati y’abana n’ababyeyi babo, anaboneraho gusaba bamwe mu babyeyi bareresha abana igitsure kujya bagira umwanya wo kubegera kuko bituma babatinyuka, bakababwira ibibazo byose bahura nabyo.

Umuyobozi wa Stella Matutina, Soeur Kankindi Christine, nawe yemeza ko abana iyo bisanzura ku babyeyi babo bibaha imbaraga mu myigire ndetse no mu mibereho yabo.

Ati “Iyo abana bakinnye n’ababyeyi cyangwa bagasabana na bo birabafasha cyane, kuko icya mbere bibongerera imbaraga mu mitekereze no mu myigire yabo ndetse bikanatuma bagira ikinyabupfura n’ishyaka mu myigire yabo ya buri munsi.”

Yakomeje ashimira ababyeyi bitabiriye uyu muhango, anabasaba gukomeza gufatanya n’iki kigo cya Stella Matutina mu kurera.

Uhagarariye abanyeshuri muri Stella matutina, Mbabazi Ange, ahamya ko gukorana siporo n’ababyeyi babo hari byinshi bibafasha mubuzima bwabo.

Yagize ati “Iyo dukorana siporo bituma dusabana cyane n’ababyeyi bacu kuko hari ubwo usanga abana bakunda kwifunga imbere y’ababyeyi babo, ariko iyo mukorana siporo bituma musabana mukaganira noneho bigatuma mubabwira ibibazo byanyu, bikaba nzira yo gukemura bimwe mu bibazo muba muhura nabyo.”

Buri gihe mu gihembwe cya Kabiri iyo abiga muri Stella Matutina basoje ibizamini, ubuyobozi bw’Ishuri ryabo ryigwamo n’abakobwa barenga 500 bubategurira ubusabane hagati yabo n’ababyeyi ndetse n’abarezi babo kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Ababyeyi bakoranye siporo n'abana babo
Ababyeyi barimo gukora siporo
Ababyeyi basimbutse urukiramende hamwe n'abana babo
Abana bishimiye imikino bahuriyemo n'ababyeyi babo
Abanyeshuri ba Stella Matutina mu mikino inyuranye
Uhagarariye ababyeyi bo muri Stella Matutina, Vincent Ntaganira, ari gukorana siporo n'umugore we
Uhagarariye abanyeshuri muri Stella Matutina, Mbabazi Ange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza