Abanyeshuri 308 bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga y’ibanze mu Gifaransa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 308 biga mu mwaka wa kabiri kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu Rwanda bahawe impamyabumenyi z’ibanze rurimi rw’Igifaransa, zitangwa na Minisiteri y’Uburezi mu Bufaransa.

Ni abatsinze ikizamini nyuma y’umwaka umwe bamaze biga Igifaransa ku buryo bwimbitse.

Abo banyeshuri 308 biga mu ishuri ribanza rya Path to Success riherereye ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu nibwo bashyikirijwe impamyabumenyi izwi nka ‘Diplôme élémentaire en langue Française, DELF.

Umuyobozi uhagarariye ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’affaires), Etienne de Souza, yashimiye aba bana ku bw’umwete n’umurava bagaragaje.

Yagize ati “Igifaransa ni ururimi mpuzamahanga, kurwigisha abana bato ni ingenzi cyane kuko bizabafasha ejo hazaza. Nishimiye kubaha impamyabumenyi, murabikwiye kuko mwatsinze neza ikizamini mpuzamahanga.”

Umuyobozi wa Institut Français yagize uruhare mu kwigisha aba banyeshuri no kubaha imyitozo ibafasha kwitegura ikizamini, Laurent Deniav, yavuze ko abana bakoze iki kizami bageze ku ntera ishimishije mu kumenya uru rurimi.

Yagize ati “Abana bose batsinze neza mu cyiciro kibanza cya ‘DELF A1”, mukomeze mugire umwete kugirango muzatsinde neza no mu bindi byiciro. Igihe mutsinze neza muba mufite amahirwe yo kujya kwiga mu Bufaransa cyangwa muri Canada no mu bindi bihugu mushaka.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, Habimana Fabien, yashimiye Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa ihereye mu bana bato.

Ati “Igifaransa ni rumwe mu ndimi zigishwa mu mashuri yo mu Rwanda, mwagize igitekerezo cyiza cyo kurushyigikira no kuruteza imbere muhereye mu bana bato.”

Ururimi rw’Igifaransa ku rwego rwa DELF barwiga kandi bagakora ikizamini mu nzego zitandukanye mu byiciro bitandatu birimo A1, A2, B1, B2, C1, C2, bijyanye n’amabwiriza yashyizweho n’u Burayi mu myigishirize y’indimi zikomeye.

Nyuma haza n’impamyabumenyi mpuzamahanga mu rurimi rw’Igifaransa izwi nka DALF cyangwa ‘Diplôme Approfondis en langue Française’.

Ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Etienne de Souza, yashimiye abana batsinze ikizami cy’ibanze cy’igifaransa, abasaba gukomeza kwiga
Abanyeshuri basaga 300 bashimiwe uburyo bize kandi bagatsinda ikizamini cy’ibanze mu rurimi rw’Igifaransa
Aba banyeshuri basabwe gukomeza kwiga Igifaransa kuko ari ururimi mpuzamahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza