Abanyarwanda n’Abanya-Uganda barenga 10 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yajyaga i Kampala ivuye i Kigali

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Imodoka yari itwaye abagenzi iva i Kigali yerekeza i Kampala yakoze impanuka imaze kwambuka umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, abanyarwanda n’abanya-Uganda barenga 10 barakomereka, umwe arapfa.

Impanuka y’imodoka y’ikompanyi yitwa Modern Coast yabaye muri iki gitondo hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’imwe n’igice yari itwaye abanyarwanda biganjemo abacuruzi hamwe n’Abanya-Uganda bakora imirimo itandukanye. Yabereye mu bilometero biri hagati ya bibiri na bitatu uvuye ku mupaka wa Gatuna.

Umwe mu baganirije na IGIHE wabonye ubutabazi bwakorwaga yavuze ko hakomeretse abatari bacye. Yagize ati “Imbangukiragutabara zo mu Rwanda nizo zari ziri gutwara inkomere zizijyana mu bitaro bya Byumba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yatangarije IGIHE ko hakomeretse abantu 10, hagapfa umwe.

Yagize ati “Abantu batatu bagiye kwivuriza i Kabare, abandi barindwi biganjemo abanyarwanda bari kuvurirwa ku bitaro bya Byumva bari kwitabwaho neza mvuyeyo mu kanya kashize. Uwapfuye ni umushoferi w’ikamyo yagonganye n’iyo modoka ya Modern. Ntabwo ndamenya inkomoko ye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hakozwe ubutabazi bwihuse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo izishinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’abakozi bo mupaka ku mpande zombi, ibi bikaba byatumye inkomere zigera kwa muganga hakiri kare.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuntu umwe ariwe waguye muri iyi mpanuka mu gihe abandi 21 barimo abanyarwanda 13 n’Abanya-Uganda bane, abanya-Kenya batatu ndetse n’Umuhinde umwe aribo bakomeretse.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza