Abanyarwanda mu bemerewe na USA gusaba kwitabira gahunda ya ‘YALI’

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangiye kwakira ubusabe bw’abashaka kwitabira gahunda ya ‘YALI’, igamije gufasha urubyiruko rwa Afurika kwishakamo ibisubizo no kongera ubumenyi ku bijyanye no kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika, urubyiruko rwarwo rwemerewe gusaba kujya muri Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders 2019 (YALI), gahunda yatangijwe mu 2010 na Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika.

Iyi gahunda izwi nka ‘Mandela Washington Fellowship, umwaka ushize yatoranyije Abanyarwanda 15 bahurira muri USA, n’abandi basaga 1000. Abatoranyijwe ni abari bafite ibikorwa bitandukanye bakoze byazanye impinduka mu buzima bw’aho batuye.

Abatoranywa bamara ibyumweru bitandatu muri Amerika, aho basura kaminuza zikomeye bakigishwa amasomo ajyanye n’ubushabitsi, kwihangira imirimo, imiyoborere n’ibindi.

Muri uyu mwaka, kwakira ubusabe bw’abashaka kwitabira iyo gahunda byatangiye ku wa 12 Nzeri 2018 bikazasoza ku wa 10 Ukwakira 2018. Ijonjora rizakorwa hagati y’Ukuboza 2018 na Gashyantare 2019 bikorwe na za Ambasade ya USA.

Bitarenze Mata 2019, abatoranyijwe bazamenyeshwa, batangire gushaka Viza muri Gicurasi 2019, gahunda ya ‘YALI’ itangire hagati muri Kamena 2019.

Uwemerewe gusaba ni uri hagari y’ imyaka 25 na 35, akaba atari umukozi cyangwa uwo mu muryango w’ukorera Guverinoma ya Amerika (Habariwemo Ambasade, USAID n’izindi nzego za Guverinoma).

Asabwa kuba azi kuvuga no kwandika neza Icyongereza, akaba atarigeze na rimwe yitabira gahunda ya ‘Mandela Washington Fellowship.

Nyuma y’iyo gahunda, urubyiruko ruzagirana inama n’abayobozi ba Guverinoma ya USA i Washington, hari n’abashoramari bakomeye, bagire amahirwe yo kuganirizwa uko bashyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ibindi byinshi ku bashaka kwigeragereza amahirwe, babisanga hano: https://yali.state.gov/mwf/apply/

Abanyarwanda batoranyijwe mu 2017 muri gahunda ya YALI


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza