Abanyarwanda ibihumbi amagana bateye ingabo mu bitugu Ingabo za RPA mu kubohora igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 10:09
Yasuwe :
1 0

Akenshi iyo uvuze abari ku isonga mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri wese ahita atekereza abagabo n’abagore bari mu ngabo za RPA, bafashe intwaro biyemeza kurwanya Leta yakoraga Jenoside no guhanga igihugu buri Munyarwanda yita icye.

Uretse abasirikare hari abandi Banyarwanda batanze umusanzu ukomeye nubwo batagiye ku rugamba rw’amasasu hagati ya 1990 na 1994, bateye imbaraga abarwanyi cyangwa batanga ibyo bashoboye byose kugira ngo urugamba rugende neza.

Aba batanze umusanzu mu rugamba rwo kwibohora ariko ntibakunda kugaragazwa kenshi. Gusa bahora mu mitima y’abifuzaga kugera ku ntsinzi kandi umusanzu wabo baranawuhamya mu myaka yose 24 ishize Jenoside ihagaritswe.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 24 yo kwibohora, Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, yabwiye The New Times ko abo barimo abanyarwanda basanzwe bitanze mu buryo bwose bushoboka bagafasha igihugu cyari gikeneye cyane ishyaka n’urukundo by’abaturage bacyo.

Ndahiro avuga ko abo banyarwanda basanzwe ari ibihumbi amagana, barimo abatanze umusanzu ku rugamba yaba uw’ibikoresho, gutera ingabo akanyabugabo, kujya ku rugamba ndetse no kubaganiriza ngo badata icyizere.

Yagize ati “Ubwitange mu kubohora iki gihugu ntibugira urugero. Abantu basize imiryango yabo, amashuri, akazi keza n’ibindi bajya ku rugamba. Hari abantu bitaga ku barwariye ku rugamba. Abatanze umusanzu batavugwa mu rugamba rwo kwibohora ni Abanyarwanda basanzwe bafashije mu kubohora igihugu, aba ni ibihumbi amagana.”

Atanga urugero rw’abo mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Tanzania, Burundi n’icyari Zaïre (ubu ni RDC) ndetse n’abo mu bindi bihugu bya Afurika no hanze yayo batari bafite ubukire ariko umusanzu wabo ukagira umumaro w’ingenzi ku rugamba.

Hari ababyeyi bohereje abana babo ku rugamba bumvaga ko ari cyo bashobora gutanga. Ndahiro avuga kandi n’abantu bihutiye gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyari cyarashenywe n’intambara na Jenoside.

Yagize ati “Bamwe muri abo basize imitungo yabo mu bihugu babagamo baza kubaka u Rwanda. Bamwe muri aba bantu bakoraga nta mushahara, bajya ku kazi nta modoka ibatwara, icyizere cyabo gusa cyari icy’uko bafite igihugu. Bakomeje kwizera ko ibintu bigomba gushoboka.”

Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, abo bantu bahora ku mutima w’Abanyarwanda benshi batanga ubuhamya ku rugendo rwo kwibohora cyangwa se banarugizemo uruhare.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, wari mu ngabo za RPA mu ntambara yo kubohora igihugu ndetse akaba azi n’ibyaberaga ku rugamba, yavuze ko abantu benshi bagize uruhare.

Ati “Benshi barapfuye ndetse n’abakiriho bakoze akazi keza.”

Ku munsi wo kwibohora abanyarwanda bazirikana ubwo ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside mu 1994 zigashyiraho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ica akarengane, ivangura n’irondamoko mu gihugu, ishyira imbere urugamba rw’iterambere.

Ikibumbano cyerekana urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku ngo y'Inteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza