Abanyarwanda batuye i Genève bahuriye mu birori byo #Kwibohora25 (Amafoto)

Yanditswe na Budurege Jean de Dieu
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe n’ingabo za RPA zashyize iherezo ku ngoma y’igitugu n’ivangura zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Ibi birori byaranzwe no kugaruka ku butwari bwaranze ingabo za RPA wabaye ku wa 04 Nyakanga 2019, i Genève mu Busuwisi ku cyicaro cy’Umuryango Ushinzwe Kurengera Umutungo mu by’ubwenge (WIPO).

Byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Geneve; abakuru b’imiryango mpuzamahanga; abakozi ba za Ambassade n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr. François Xavier Ngarambe, yasobanuriye abitabiriye ibi birori icyo kwibohora k’u Rwanda bisobanuye, agaruka ku butwari n’ubwitange bitagereranywa by’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside zigahirika ingoma y’inkoramaraso yari yaraboshye u Rwanda.

Amb. Ngarambe yagarutse ku magambo ya Perezida Paul Kagame ukunze kwibutsa ko kwibohora ari urugendo abanyarwanda biyemeje, kuva mu guhirika ingoma y’igitugu, byakurikiwe no kugarura ituze, amahoro n’umutekano kuri buri wese; kubaka inzego z’ubuyobozi bukorera mu mucyo, butarenganya, burwanya ruswa, bwimakaza ubutabera n’uburinganire kuri bose.

Amb. Ngarambe yavuze kandi ko ‘‘muri make kubaka igihugu kigendera ku mategeko; kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’akarengane; kurwanya no kurandura ubukene, ibyo byose ari zo nkingi zubakiyeho icyerecyezo cyo kuvana u Rwanda mu bukene no kurushyira mu nzira y’amajyambere arambye, agaragarira mu mibereho myiza ya buri wese.’

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwibohoye mu mvugo n’ingiro , aho abanyarwanda bayobowe na Perezida Kagame n’ubundi wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, bageze kure bagana muri icyo cyerekezo.

Ibirori byasojwe n’ubusabane bw’abitabiriye basusurutswa n’itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, bongeye kugaragaza umuco nyarwanda mu mbyino gakondo n’umuhamirizo w’intore barata ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza ibi birori byo kwibohora kandi Abanyarwanda baba muri iki gihugu bifatanyije n’inshuti zabo mu gitaramo cy’inkera cyabaye ku wa 6 Nyakanga 2019.

Ambasaderi Ngarambe ari kumwe n'uw'Umuryango wa OIF i Genève
Ambasaderi Ngarambe yakira mugenzi we wa Armenie mu Busuwisi
Ambasaderi Ngarambe na mugenzi we wa Sudani
Ambasaderi Ngarambe yakira muri ibi birori mugenzi we w'u Budage
Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Busuwisi nawe yifatanyije n'u Rwanda mu kwizihiza ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 25
Ambasaderi wa Botswana nawe yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi birori
Ambasaderi wa Uganda mu Busuwisi nawe yari muri ibi birori
Ambasaderi wa Ukraine nawe ari mu bitabiriye ibi birori
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Busuwisi nawe yifatanyije n'Abanyarwanda mu birori by'isabukuru ya #Kwibohora25
Ambasaderi w'u Bwongereza ari kumwe na Ambasaderi Ngarambe uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu
Ambasaderi Ngarambe yakira mugenzi we wa Canada wari witabiriye ibi birori
Ambasaderi Ngarambe ari kumwe na mugenzi we wa Arabie Saoudite
Ambasaderi Ngarambe afata ifoto y'urwibutso na bamwe mu bitabiriye ibi birori
Abitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 25 u Rwanda rubohowe bari bahuje urugwiro
Ambasaderi Ngarambe yashimye abaje kwifatanya n'Abanyarwanda mu birori by'isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25
Bagize n'umwanya wo kwerekwa bimwe mu bikorwa by'iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho
Bishimiye ko u Rwanda rumaze imyaka 25 rwibohoye
Abakobwa bashayaya banyuze abitabiriye ibi birori
Ibirori byitabiriwe n'ingeri zose
Umuziki gakondo wahawe umwanya muri ibi birori
Urubyiruko rw'Abanyarwanda rwasusurukije abitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe na FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza