Abanyarwanda barenga 2000 bagiye kuvurwa mu gikorwa gihuriweho n’ingabo zo muri EAC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Kamena 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’abandi basirikare bo mu bihugu bine byo muri EAC, batangije ibikorwa by’ubuvuzi ku bitaro bya Rwamagana, Gahini, Nyamata na Nyagatare, byitezweho kuvura abantu ibihumbi bibiri mu cyumweru kimwe.

Ni ibikorwa byiswe EAC CIMIC (Easter African Community Civil Military Cooperation) bigamije gutanga ubuvuzi ku baturage, bikaba byatangirijwe mu bitaro bine bizakorerwaho icyo gikorwa kizamara icyumweru kimwe uhereye 28 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga 2019.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kanombe Col.Dr Jean Chrysostome Kagimbana, yavuze ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri ngo cyaturutse ku cyari gisanzwe gikorwa n’ingabo z’u Rwanda kizwi nka ‘ Army Week’ aho ngo ibindi bihugu byagikunze bikifuza ko cyaba muri EAC hose.

Yakomeje avuga ko ku ikubitiro cyahereye muri Uganda umwaka ushize ngo uyu mwaka hagezweho u Rwanda, aho kizabera ku bitaro bine hakavurwa abarenga 500 kuri buri bitaro.

Ati “Gahini hari abasirikare ba Tanzania, Nyagatare hari abaturutse muri Sudan y’Epfo, Nyamata hari abasirikare baturutse muri Uganda ndetse na Rwamagana hari abaturutse mu gihugu cya Kenya”.

Avuga ko icyo basaba abaturage ari uko bagana ibi bitaro uko ari bine bakiyandikisha ubundi bakavurwa nta mafaranga batswe.

Abaturage bazavurwa indwara zirimo kubaga amagufa, kubaga indwara zo mu nda, indwara z’abagore, amaso, amazuru, amatwi, indwara z’abana n’izindi ndwara z’uruhu zitandukanye kandi batahe banabonye imiti.

Col Dr Kagimbana yakomeje avuga ko icyo RDF yizeye muri iyi mikoranire n’ibindi bihugu harimo gusangizanya ubunararibonye ndetse no kuvura abantu benshi.

Ati“Abantu iyo bafitanye ubumwe barumvikana bagafashanya ikindi hari igihe usanga hari n’abafite ubunararibonye ku buvuzi runaka bakaza bakabudusangiza ndetse n’ubwinshi bw’abaganga”.

“Nka RDF ukurikije abaganga ifite ntabwo bavura abantu benshi mu cyumweru kimwe ariko iyo bifatanyije n’abandi bo mu bindi bihugu bafasha abaturage benshi.”

Nyuma yo kwibohora RDF nticunga umutekano w’abaturage gusa

Col Dr Kagimbana yakomeje agira ati “ Mu nshingano RDF ifite yari iyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi n’ubuvuzi burimo, umusirikare ntabwo ari uwo kurwana gusa, igihe cyo kurwana cyararangiye igihugu twarakibohoye ubu turi mu iterambere rikataje. Abaturage bacu bagomba gutera imbere tubavura kuko ahatari ubuzima bwiza ntabwo abaturage batera imbere.”

Umuyobozi w’itsinda ryaturutse mu gihugu cya Kenya, Col Dr Justino Muinde yagize ati “Impamvu twaje aha rero ni uko ibihugu byacu ari ibivandimwe, twaje kugira ngo dusangizanye ubunararibonye butandukanye dufite mu buvuzi, dufashe n’abaturage mu kubavura”.

Avuga ko nka Kenya ibyo izungukira muri ubu bufatanye harimo guhanahana ibitekerezo mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse no gufatanya n’ibindi bihugu.

Ngabonziza Manasseh ukomoka mu Murenge wa Kigabiro wari waje kwivuza amaso ku bitaro bya Rwamagana, avuga ko ari iby’agaciro kubona abasirikare barabohoye igihugu bakaba banasigaye bavura abaturage.

Yakuze Patricie waturutse mu Murenge wa Gahengeri avuga ko iyi gahunda yo kubavura ifite umumaro cyane ngo kuko bizatuma serivisi zihuta bakabona ubuvuzi mu buryo bwihuse.

Buri bitaro biriho inzobere 30 za buri gihugu kongeraho izindi nzobere zo mu Rwanda ziri mu bitaro byose uko ari bine.

RDF isanzwe igira gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage, aho bafasha abaturage mu nzego z’ubuhinzi, ubuvuzi, kubakira abatishoboye n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Ingabo zo mu bihugu bitanu bigize EAC ziri mu gikorwa cyo kuvura abanyarwanda
Abagera ku 2000 bazavurwa indwara zitandukanye muri iki cyumweru
Abaturage bazavurwa indwara zirimo kubaga amagufa, kubaga indwara zo mu nda, indwara z’abagore, amaso, amazuru, amatwi, indwara z’abana n’izindi ndwara z’uruhu zitandukanye kandi batahe banabonye imiti
Barafatanya n'abaganga bo ku bitaro bakoreraho
Ni igikorwa cyibereye bwa mbere mu Rwanda kuva cyajya ku rwego rwa EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza