Abanyarwanda bakoreye i Burundi bitabaje Urukiko rw’Ubujurire basaba pansiyo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi bitabaje Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego cyabo cyasabaga gutegeka Leta y’u Rwanda kubaha pansiyo nk’uko amategeko y’igihugu abigena.

Iki kirego cyateshejwe agaciro mu Ukwakira 2017.

Abanyarwanda babiri nibo bari kuburana, gusa bavuga ko icyemezo bazafatirwa kizagira ingaruka ku bantu bagera mu 1800 bahuje ikibazo.

Bagannye inkiko basaba ko hateshwa agaciro icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 9 Ukuboza 2015, cyavugaga ko RSSB isubiza aba baturage imisanzu bari baratanze mu Burundi. Bo bavuga ko ari akarengane, ko bakwiye kubarirwa pansiyo nk’uko bigenda ku biteganyirije.

Kuri uyu wa Gatatu, Umucamanza yabanje kugerageza inzira yo kureba niba ababuranyi bakumvikana nta rubanza rubayeho, ariko impande zombi ntizabyumvikanaho.

Me Kamali Valens yabwiye umucamanza ko Urukiko Rukuru rutasesenguye neza amabaruwa atatu yandikiwe Umukuru w’Igihugu, umucamanza akagendera ku ijambo “gutakamba” banditse, ikirego cyabo kigateshwa agaciro ko cyarengeje igihe cy’amezi atandatu cyo kuregerwa nyuma yo gutakamba.

Yavuze ko iryo jambo ryakoreshejwe mu mabaruwa ya mbere kwari ugusaba guhura n’umuyobozi ngo bamugezeho akarengane bafite, babikora mu buryo budakurikije amategeko yo gutakamba kuko batari koperative cyangwa ishyirahamwe.

Abahagarariye Leta y’u Rwanda bavuze ko ijambo “gutakamba” ryakoreshejwe mu ibaruwa yo ku wa 18 Ukuboza 2015, risubirwamo ku ya 8 Ukuboza 2015, baza kugana inkiko barengeje amezi atandatu batakambye, nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri.

Umunyamategeko yavuze ko gutakamba gukurikije amategeko ari ukwakozwe n’abakiriya be ku wa 23 Ugushyingo 2016 kandi baganiriye n’abayobozi Umukuru w’igihugu yabageneye, ntibishimira imyanzuro, bagana inkiko.

Ku wa 9 Ugushyingo 2018, nibwo Urukiko rw’Ubujurire ruzasoma umwanzuro w’iburanisha ku mpaka zagiwe ku ku byerekeye “gutakamaba”.

Nubwo urubanza rutarajya mu mizi, umunyamategeko w’abatanze ikirego yabwiye itangazamakuru ko icyo bashaka ari uko Leta y’u Rwanda yazabaha pansiyo nk’uko ihabwa abandi cyangwa iyo misanzu igasubizwa i Burundi bakazafatirayo pansiyo.

Yagize ati “Ubu iyo ziguma hariya baba bafata ariya mafaranga nka pansiyo.”

Mu 2016, Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko Guverinoma y’u Rwanda itabasha kwishyura inyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize y’aba banyarwanda kuko Guverinoma y’u Burundi yohereje imisanzu gusa.

Mu 2012, u Burundi bwohereje imisanzu itagira inyungu ingana na miliyoni 139 ngo yishyurwe abahoze bakorera icyo gihugu nk’uko cyabyumvikanyeho n’u Rwanda mu biganiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza