Abanyarwanda bajyanye Uganda mu rukiko rwa EAC basaba asaga miliyoni y’amadolari kubera itotezwa bakorewe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Kamena 2019 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu banyarwanda batoterejwe mu gihugu cya Uganda, bitabaje Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basaba ko rutegeka icyo gihugu kubaha impozamarira isaga miliyoni y’amadolari.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abanyarwanda batatu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda bari kumwe n’umunyamategeko wabo Richard Mugisha, bashyikirije ikirego ishami ry’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Abo banyarwanda ni Ezechiel Muhawenimana w’imyaka 36 n’umugore we Dusabimana Esperance, bafunzwe amezi icyenda, uwo mugore agafungwa atwite akaza no kubyarira umwana muri gereza.

Uyu muryango wo mu Karere ka Ngororero urasaba impozamarira y’ibihumbi ijana by’amadolari byo kuba barafunzwe bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bagatotezwa kandi baranyuze ku mupaka bujuje ibyangombwa.

Muhawenimana n’umugore we bavuga ko bafashwe muri Nyakanga umwaka ushize ubwo bari bagiye gushyingura nyinawabo w’umugore wabaga mu gihugu cya Uganda.

Undi watanze ikirego ni Musoni Hakolimana Venant wo mu karere ka Ngororero usaba miliyoni y’amadolari ku bw’iyicarubozo yakorewe ubwo yafatirwaga muri Uganda.

Mugisha Richard wunganira abo banyarwanda yavuze ko hari n’abandi bagera kuri batanu bamaze kumwegera bamusaba kubaburanira.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutanga ikirego, Mugisha yavuze ko bizeye ubutabera mu rukiko batanzemo ikirego kuko ari cyo rushinzwe.

Yavuze ko bibabaje kuba abakiliya be barakorewe iyicarubozo mu gihugu kigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyagiye gishyira umukono ku masezerano yamagana imikorere nk’iyo.

Yagize ati “Urukiko turarwizeye kuko twatanzemo ikirego. Ni nacyo rumaze. Abashinze uyu muryango bari bazi ko hashobora kuzavuka ibibazo bashinga uburyo bwo kujya bakemura ibyo bibazo uko byavutse ariyo mpamvu urukiko rwagiyeho. Turarwizeye ko ruzaca urubanza rutabogamye.”

Mugisha wahoze ayoboye urugaga rw’abavoka bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko nta mafaranga azaca bakiliya be.

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda nirwo rwamusabye kubaburanira nyuma y’uko barwegereye, Mugisha abyemera kuko yabonaga icyo baharanira ari cyo.

Ati “Ntabwo nzabaca amafaranga kuko icyo baregera ni ikintu mfitemo ubushake kuko nemera ko abantu batuye EAC ikizakomeza kudufasha ari ugukomeza gukorera hamwe. Iyo havutse ibibazo nk’ibyo bikwiriye gushakirwa umuti hifashishijwe uburyo buhari.”

Mugisha avuga ko nta kubogama yumva kuzaba mu rubanza rw’abo yunganira kuko urukiko rufata imyanzuro rushingiye ku bimenyetso atari amarangamutima.

Hashize abanyarwanda batandukanye boherezwa na Uganda bakaza bavuga ko bafashwe nta cyaha bashinjwa, bagafungwa nabi bagakorerwa iyicarubozo kandi ntibemerewe gusurwa.

Benshi bavugwa ko bikorwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu zifatanyijwe na bamwe mu bagize imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize hari abandi banyarwanda 20 birukanywe muri icyo gihugu nyuma yo kumara igihe bafungiwe ahantu hatandukanye muri icyo gihugu.

Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari abanyarwanda basaga 900 bafunzwe binyuranyije n’amategeko muri icyo gihugu.

Ibyo byatumye Guverinoma igira inama abanyarwanda kutajya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo nyuma y’aho gukemura icyo kibazo mu buryo bwa dipolomasi binaniranye.

Muhawenimana n'umugore we bafungiwe muri Uganda bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko, batoterezwayo
Ubwanditsi bw'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Ishami ryo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza