Abanyarwanda bahuguriwe mu Buyapani bahawe igihembo cy’ishimwe (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Nzeri 2019 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani yashyikirije igihembo cy’ishimwe Abanyarwanda bahuguriwe muri iki gihugu nyuma yo kugaragaza ubufatanye n’umurava mu kubyaza umusaruro amasomo n’ubumenyi bahavanye.

Aba Banyarwanda bibumbiye mu Ihuriro JAAR [JICA Alumni Association of Rwanda] rigizwe n’abahawe amahugurwa n’amasomo atangirwa mu Buyapani binyuze mu Kigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga (JICA).

Buri mwaka Abanyarwanda nibura 40 boherezwa mu Buyapani guhugurwa mu masomo ajyanye n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, ibikorwa remezo n’ibindi.

Mu 2004, aba Banyarwanda batangije ihuriro rya JAAR, aho kuri ubu rifite abanyamuryango barenga 200 mu gihe abamaze kwiga mu Buyapani binyuze muri gahunda ya JICA bo basaga 900.

Abari muri JAAR, bahuriza hamwe imbaraga bagakora ibikorwa birimo gusangiza ubumenyi abandi Banyarwanda, gukora ibikorwa biteza imbere igihugu nko kubakira abatishoboye, gutera ibiti, kubaka ibigo nderabuzima, gusana imihanda n’amateme n’ibindi ariko byose bikanajyana no kwamamaza ibyiza babonye mu Buyapani.

Umuhango wo kubashyikiriza igihembo cy’ishimwe bagenewe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ruri i Nyarutarama.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yashimye abagize iri huriro uburyo bakomeje kubyaza umusaruro ibyo bigiye mu Buyapani.

Yagize ati “Ndashimira Rwama Anicet uhagarariye JAAR, abagize inama y’ubutegetsi n’abandi banyamuryango bakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu cyabo biturutse ku bumenyi bavomye mu Buyapani.”

Yakomeje agira ati “JAAR si ihuriro rigamije guhuriza hamwe abashaka kongera kubyutsa ubucuti bari bafitanye; ni abishyize hamwe kugira ngo bakoreshe ubwenge n’ubumenyi bakuye mu Buyapani. Nishimiye ko u Buyapani butazahagarika uku guhugura Abanyarwanda ahubwo tuzakomeza kwagura ubumenyi tubusangiza n’abandi.”

Kugeza ubu JAAR imaze kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’igihugu aho nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bubakiye imiryango itandatu y’abatishoboye, bateye ibiti mu Murenge wa Ntarama muri Bugesera, basannye ibiraro mu Murenge wa Kimisagara, bubaka ivuriro rito mu Murenge wa Kinigi ndetse baha amashanyarazi abaturage 3000.

Umuyobozi wa JAAR, Rwama Anicet, yavuze ko iri huriro rigamije guhuriza abantu hamwe bagatekereza uburyo bwo kubyaza umusaruro ubumenyi bavomye mu Buyapani ariko nanone bagerageza kubusangiza abandi.

Ati “Twishyize hamwe kugira ngo tunatekereze uko twakoresha ubwo bumenyi tugakora imishinga ibyarira inyungu abaturage. Icyo twifuza ni ukugira ngo ubumenyi twabonye bugere ku baturage ariko ikindi cya kabiri cy’ingenzi ni uko twifuza ko ubucuti u Rwanda rufitanye n’u Buyapani bukomeza. Tuzi neza ko ibihugu bibanye neza ariko twe twasanze twaba nk’ikiraro gihuza Abayapani n’Abanyarwanda haba mu bucuruzi n’ibindi.”

Rwama yavuze ko JAAR ikorana bya hafi n’Abayapani bakorera mu Rwanda haba mu gukomeza kubaha abakozi n’ubundi bufasha butandukanye, ibintu avuga ko bashaka kubyubakiraho babahuza n’abacuruzi bo mu Rwanda.

U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze muri JICA.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yashimye umubano w'u Rwanda n'igihugu cye
Ambasaderi Miyashita yashyikirije Rwama igihembo cy'ishimwe yagenewe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga
Byari ibyishimo Rwama ashyikirizwa igihembo cyagenewe JAAR nk'ishimwe u Buyapani bwageneye abizeyo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (Minicom), Sebera Michel (uwambaye amataratara) yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa JAAR, Rwama Anicet, yavuze ko iri huriro rigamije kubyaza umusaruro amasomo abarigize bakuye mu Buyapani
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Abayobozi ba JAAR bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy'ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza