Abanyarwanda bahawe agahimbazamusyi k’amezi atatu yo gutanga mituweli bagahita bivuza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Kamena 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko Abanyarwanda batanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), bahawe agahimbazamusyi k’amezi atatu, aho bazajya babutanga bagahita bemererwa kuvurwa badategereje iminsi 30 nk’uko byari bisanzwe.

Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza riteganya ko umuntu wishyuye agomba gutegereza iminsi 30 kugira ngo atangire kwivuza. Iyi minsi yashyizweho kugira ngo abaturage bakangurirwe kwishyura hakiri kare aho kubikora ari uko barwaye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze ko aya mezi atatu yiyongereyeho uko basanze abaturage bagorwa no kurangiza kwishyura mituweli muri Kamena ngo batangirane na Nyakanga bivuza.

Yanavuze ko uyu mwaka uburyo bwo kwishyura mituweli hakoreshejwe ikoranabuhanga bwajemo ibibazo byo kugenda gake, bigatuma abashatse kwishyura bitaborohera.

Yagize ati “Mu itegeko ubundi umuntu arishyura agategereza ukwezi ngo yivuze, rero twumva umuntu uzishyura mu gihembwe cya mbere cy’uriya mwaka, kuva mu kwa karindwi, ukwa munani n’ukwa cyenda, bazajya bahita bivuza badategereje ukwezi. Ni nk’agahimbazamushyi ku bantu bishyura. Ariko abatazishyura bo bazajya bategereza.”

Dr Mukabaramba avuga ko itegeko rya Mituweli ririmo guhindurwa hazashyirwamo n’uburyo abaturage batanga ubwisungane mu kwivuza kugeza muri Nzeri, bazajya bemererwa kuvurwa badategereje iminsi 30.

Ati “Ubundi bagombaga kwishyura guhera mu kwezi kwa Mbere ariko usanga bigenda buhoro bakaza ari benshi mu kwezi kwa Gatandatu.”

Guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gutangira abaturage barishyura mituweli bakoresheje ikoranabuhanga, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’uturere (LODA) byahuje umurongo na Rwanda Online ifite serivisi ya ‘Irembo’ ndetse na ‘MobiCash” kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Ubu buryo bukoreshwa kuri za SACCO zose zo mu gihugu, kuri Mobile Money cyangwa Tigo Cash/Airtel Money, hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kugeragaza ko bitoroshye kubukoresha.

Bamwe bavuga ko butabasha kubereka icyiciro cy’Ubudehe baherereyemo ngo babone kwishyura mituweli, abandi bakavuga ko batonda umurongo kuri za Sacco ari nka 200 ijoro rikagwa bakoreye abantu nka batanu gusa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, aherutse gutangaza ko imikorere y’iyi porogaramu yishyurirwaho mituweli iri kugenda gahoro bitewe n’ubwinshi bw’abantu bayikenera ariko ababishinzwe bari kubikoraho ku buryo mu cyumweru kimwe kizaba cyakemutse.

Yagize ati “Ni byo koko mu minsi ishize na n’ubu hari ikibazo cya porogaramu ifasha mu kwishyura mitiweri iri kugenda gahoro; ni ikibazo kizwi, tugeze mu gihe kwishyura mitiweri iminsi iri gushira ku buryo abantu bose bari gukangukira kwishyura kugira ngo igihe kitabarengana.”

Yagaragaje ko ikibazo nyamukuru cyabaye mu gukora urubuga Irembo kuko abarukoze batatekereje neza ko ruzakenera gukoreshwa n’abantu benshi, ikintu yagereranyije n’imodoka zikoresha umuhanda.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko mu Cyumweru gishize barebye abo Leta yishyuriye mituweli n’abayiyishyuriye bamaze kugera kuri 30%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Dr Mukabaramba Alvera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza