Abanyarwanda bagiye gutangira guhugurirwa gukora porogaramu z’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo muri Amerika ya Andela igiye gutangira guhugura urubyiruko rw’u Rwanda mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software) binyuze muri Andela Learning Community (ALC).

Gahunda ya Andela igamije kurema abahanga mu by’ikoranabuhanga muri Afurika bafite umurava wo kurikoresha no kuba ku isonga ry’abaryifashisha mu gukemura ibibazo byugarije ikiremwamuntu.

Aya mahugurwa y’amezi atatu azatangirwa muri Ishami rya Andela i Kigali, kuva ku wa 9 Ukwakira 2018.

Biteganyijwe ko ku wa 3 Ukwakira 2018 aribwo igikorwa cyo kwiyandikisha, bikorwa binyuze kuri http://bit.ly/ALCinRwanda, kizasozwa.

Ku wa 24 Nyakanga 2018, Andela yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) na Minisiteri y’Ikoranabuhanga agamije gushinga ikigo kizahugurirwamo Abanyarwanda 500 n’abandi 200 bafite inyota y’ikoranabuhanga mu karere. Bizajyana no kubashakira akazi mu bigo bikomeye ku Isi.

Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika kugira abahanga mu ikoranabuhanga, ngo umugabane wihute mu iterambere. Isanzwe ifite ibigo ihuguriramo urubyiruko muri Nigeria, Kenya, Uganda na Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Andela, Jeremy Johnson, yavuze ko bahisemo u Rwanda bitewe n’ibyo rwagezeho n’intego rufite yo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “Intego za Andela n’iz’u Rwanda zirajyanye. Ibibera hano i Kigali ni bimwe mu bidasanzwe ku Isi. Twishimiye kuba mu bazakomeza ayo mateka adasanzwe [...] Dushakisha urubyiruko rushoboye tukarushyiriraho uburyo, rukerekana ibyo rushoboye.”

Aya masezerano yitezweho kuzana umwihariko ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’urwego rw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yagize ati “Turashaka abadufasha guhugura abantu mu ikoranabuhanga ariko bakanubaka inzobere zizarikoresha rikagira icyo ribyara gikenewe haba ku isoko ryacu na mpuzamahanga.”

Muri gahunda ya Guverinoma yo kongerera Abanyarwanda ubumenyi mu ikoranabuhanga, rwifuza abakora porogaramu z’ikoranabuhanga bagera ku 10 000.

Ubwo hasinywaga amasezerano azatuma abanyarwanda 500 bahugurwa mu gukora porogaramu z'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza