Abanyarwanda baburiwe ku mvura ishobora guteza inkangu n’imyuzure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Ukwakira, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi ishobora guteza inkangu n’imyuzure mu turere bikunda kwibasira.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 20 na 30 ku munsi, kandi irimo n’umuyaga.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko iyi mvura uturere twa Musanze, Gicumbi, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rubavu , Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru dushobora kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’imyuzure.

Muri iki gihe cy’imvura kandi ngo biragaragara ko imvura irimo imiyaga n’inkuba izajya ikunda kuboneka.

Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko hari imvura nubwo bigaragara ko hari aho yagiye itinda kugwa.

Mu mezi ane gusa kuva muri Mutarama 2018, leta yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 340 mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza. Mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka kandi byahitanye abantu bagera kuri 215.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza