00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyarwanda babiri biga muri Kaminuza bafungiwe muri Uganda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubutasi muri Uganda, zafashe Abanyarwanda babiri biga muri Kaminuza ya Bugema zibafungira muri Gereza iri mu Mujyi wa Mbarara, ubwo bari mu nzira bagana mu gihugu cyabo.

Abafashwe ni Ndayishimiye Aimable w’imyaka 27 uturuka mu Karere ka Rubavu wigaga icungamutungo muri Kaminuza ya Bugema na mugenzi we Kabahizi Mary uturuka mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Bafashwe bageze i Mbarara bari muri bisi yari ibazanye mu Rwanda ku wa 18 Ukwakira 2021 mu gihe bari bafite ibyangombwa by’inzira byemewe bari baherewe kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda mbere y’uko bahaguruka.

Bafashwe n’abasirikare batatu babasaba gusohoka muri bisi ubundi babajyana kubafungira kuri Gereza ya Makenke bazira ko bari baje mu Rwanda kandi ngo umupaka ufunzwe.

Ubwo bafatwaga, bamwe mu bagize urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI bari mu gikorwa cyo kurekura abantu batandatu bo muri RUD-Urunana bari barafatiwe i Kakumiro na Polisi.

Si ubwa mbere abarwanyi bo mu mutwe wa RUD-Urunana bafatirwa muri Uganda kubera imikoranire bagirana na CMI.

Kuri ubu abasaga 30 bari imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda aho bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirana umubano na Leta z’amahanga n’ibindi.

Mu bagajejwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare harimo n’abafatiwe muri Uganda nka Mbarushimana Aimé Ernetse.

Baje kurekurwa

Nyuma y’uko aba banyeshuri bafashwe, byabaye ngombwa ko ababyeyi ba Ndayishimiye bahita bohereza inshuti yabo yo muri iki gihugu kuri gereza itangira ibiganiro kugira ngo barekurwe.

Uyu munyeshuri ngo yasabwaga gutanga miliyoni y’amashilingi ya Uganda kugira ngo arekurwe ariko ku bw’iyo nshuti y’umuryango babashije kubaha amashilingi ibihumbi 400 babona kubarekura.

Bageze mu Rwanda bavuze ko muri gereza bari bafungiwemo bahasanze abantu bavuga Ikinyarwanda benshi basaba Abanyarwanda kudakomeza kujya muri iki gihugu ku bw’umutekano wabo muke.

Kabahizi Mary na Ndayishimiye Aimable ubwo bari bamaze kurekurwa n’inzego z’umutekano za Uganda bagejejwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .