Abanyarwanda baba mu mahanga boroherejwe kugura inzu za DND Developers

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo DND Developers Ltd cyifatanyije Diaspora Home Management bashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha mu micungire y’inzu ku bazigura muri iki kigo, by’umwihariko abatuye hanze y’u Rwanda binyuze mu kuzibacungira no kubafasha kubona abaguzi.

DND Developers Ltd ni Sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda, yashinzwe mu 2015. Ifite intego yo guteza imbere igihugu, ibinyujije mu gushyigikira ibijyanye n’imiturire myiza.

Iki kigo kimaze kubaka inzu nyinshi zigerekeranye (Apartments) kandi zihendutse ugereranyije n’izindi zubatse mu gace ziherereyemo ka Nyarutarama mu karere ka Gasabo.

Kuri ubu iki kigo kiri kubaka icyiciro cya Gatatu cy’inzu nyuma y’uko iza mbere n’iza kabiri zose zamaze kugurwa.

Umwihariko w’ibanze w’izo nyubako nshyashya , ni uko zijyanye n’icyerekezo ndetse zikaba zubatse mu buryo zifasha mu kubungabunga ibidukikije no kudahumanya ikirere.

Muri izo nzu harimo 22 ziciriritse ziri kubakwa zifite ibyumba 3. Hari kandi n’inzu enye zagenewe guturamo n’abashaka kwisanzura zizwi nka ‘Villas’ aho zo ziri mu gipangu cyazo zifite ibyangombwa birimo n’aho kwidagadurira, ubusitani ndetse n’ihahiro rito.

Binyuze mu masezerano, iki kigo giherutse kugirana na Diaspora Home Management Ltd (DHM Ltd), aho izajya ifasha abaguze inzu by’umwihariko abataba mu Rwanda mu bijyanye no kuzicunga.

Umuyobozi muri DHM Ltd, Marie Bernice Umuraza Rutaganda yagize ati “Umuntu uzajya agura inzu ya DND cyane cyane twibanze ku banyarwanda baba hanze, twebwe nka Diaspora Home Management tuzajya tumuha amezi atandatu yo kumufasha kuyicunga, gushaka abakiriya bayikodesha n’ibindi bitandukanye.”

DHM Ltd ni ikigo cy’abanyamwuga, gifite ubunararibonye mu guha Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi zigamije koborohereza gushora imari no kubaka urwababyaye.

Diaspora Home Management yatangijwe mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro imbaraga z’umubare munini w’Abanyarwanda baba hirya no hino ku Isi.

Igufasha kandi kumenya banki n’ibigo by’ubwishingizi wakorana nabyo mu Rwanda, binyuze mu kukugereranyiriza serivisi n’ibicuruzwa zifite ugahitamo ukurikije ibyo ukeneye n’ubushobozi bwawe.

Umuntu wifuza kubyaza inyungu aya mahirwe yahamagara cyangwa akandikira nimero igendanwa ya +250787035707 iri no kuri WhatsApp cyangwa akifashisha email [email protected]

Ku bindi bisubanuro wasura website yayo kuri Www.dhm.rw.

Umuntu uzajya agura inzu ya DND cyane cyane ku banyarwanda baba hanze, Diaspora Home Management izajya imuha amezi atandatu yo kumufasha kuyicunga
Ikigo DND Developers Ltd cyifatanyije Diaspora Home Management bashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha mu micungire y’inzu ku bazigura muri iki kigo
DHM Ltd ni ikigo cy’abanyamwuga, gifite ubunararibonye mu guha Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi zigamije koborohereza gushora imari no kubaka urwababyaye
DND Developers Ltd ni Sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda, yashinzwe mu 2015. Ifite intego yo guteza imbere igihugu, ibinyujije mu gushyigikira ibijyanye n’imiturire myiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza