Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje inyota ari benshi kuzitabira amatora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwakira umubare munini w’Abanyarwanda baba mu mahanga biyandikishije kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama.

Mu kiganiro na The New Times, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yagaragaje ko Abanyarwanda baba muri Diaspora biyandikishije kuzatora Perezida wa Repubulika baruta abiyandikishije mu gihe cy’amatora ya referendum.

Yagize ati “Ubu tuvugana tumaze kwandika abarenga ibihumbi 40 bazatorera muri Diaspora bavuye ku bihumbi 30 byitabiriye amatora ya referendum. Bamaze kwiyongeraho abarenga ibihumbi 10 kandi igikorwa cyo kwandika kirakomeje kugeza kuwa 17 Nyakanga 2017. ”

Munyaneza akomeza avuga ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda baba mu mahanga biyandikishije ku ilisiti y’itora byaturutse ku bikorwa byinshi bibahuza, bakagaragaza kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu cyabo. Muri byo a avuga Rwanda Day.

Uretse ibyo, hari ubusahake bwa politiki ku buryo abari mu bihugu bimwe bagiraga ikibazo cyo gutora bafashijwe nabo kuzatora nk’uko babisabaga.

Munyaneza yongeraho ko ikindi cyabongereye ari uburyo bwashyizweho bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga no kongera ibiro by’amatora bitabaye ngombwa kujya kuri za Ambasade.

Ku ilisiti y’agateganyo, NEC yatangaje ko hiyandikishije abaturage 6,888,592 barimo abazatorera mu mahanga 40,826. Ilisiti ntakuka izatangazwa ku wa Gatatu, tariki ya 19 Nyakanaga.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora kuwa 3 Kanama naho abari imbere mu gihugu bagatora ku ya 4 Kanama.

Umunyarwandakazi watoreye mu Bufaransa mu matora ya referendum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza