Abanyarwanda baba Edmonton muri Canada bizihije umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton mu Ntara ya Alberta muri Canada, bizihije umunsi wo Kwibohora bishimira intambwe igihugu kimaze gutera nyuma y’imyaka 24 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside, yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana.

Ibi birori byabaye ku wa 7 Nyakanga 2018, byateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Edmonton, bitumirwamo inshuti zabo n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo n’iza leta ya Canada.

Ababyitabiriye basobanuriwe icyo tariki ya 4 Nyakanga ishushanya mu buzima bw’Abanyarwanda n’amateka y’urugamba rw’abitangiye kubavana ku ngoyi y’ubutegetsi bubi.

Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton, Rushema Charles, yasobanuye inzira y’inzitane ingabo za RPF zanyuzemo mu kubohora igihugu, zikanahagarika Jenoside mu 1994.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside u Rwanda rwatereranwe kandi rwari rukeneye gutabarwa, gusa ukubohoka kwarwo kwashibutse mu bwitange bw’ingabo za RPF zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Rushema yavuze ko umunsi wo kwibohora ukwiye kujyana no kwishimira iterambere igihugu kigezeho.

Muri ibi birori, ababyitabiriye bafashe umunota wo guha icyubahiro abitangiye igihugu baguye ku rugamba binyuze mu kwibuka ‘Umusirikare utazwi’.

Depite Ziad Aboultaif w’imyaka 52 uhagarariye Edmonton mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi w’intangiriro y’intsinzi mu rugendo rw’iterambere.

Ibirori by’umunsi wo kwibohora byabimburiwe n’imyidagaduro irimo imikino Basketball mu bato n’abakuru ndetse n’umupira w’amaguru wasojwe ikipe y’Abanyarwanda yatsinzwe n’iy’Abanye-Congo ibitego bine kuri bibiri.

Abana baririmbye indirimbo zubahiriza ibihugu byombi mbere y'itangira ry'ibirori
Abana bato bagaragaje impano mu mukino wa Basketball
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton bifatanyije n'inshuti zabo mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora
Abitabiriye ibirori by'umunsi wo kwibohora bagaragarijwe ibyiza byo gusura u Rwanda
Ikipe y’Abanyarwanda yatsinzwe n’iy’Abanye-Congo ibitego umunani kuri bibiri mu mukino wa gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza