Abanyarwanda baba Abuja bizihije umuganura basabwa gutoza abana umuco Nyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba Abuja muri Nigeria, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri 2018 bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Kwizihiza umuganura kuri uyu munsi byatewe n’uko benshi mu banyarwanda baba i Abuja, ku mpamvu zinyuranye batabashije kuboneka ku itariki yabugenewe ya Mbere Kamana.

Baboneyeho umwanya wo kuganira no kwibukiranya ibijyanye n’amateka arebana n’umunsi w’umuganura n’icyo kuwizihiza bisobanuye.

Muri iki gikorwa hasangiwe amafunguro yiganjemo ashingiye kuri gakondo nyarwanda nk’ibigori, imyumbati, igitoki, umutsima w’amasaka, isombe n’ibindi.

Umuyobozi w’Abanyarwanda baba Abuja, Turatsinze Juvenal, yavuze ko kwizihiza umuganura ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye bw’abanyarwanda mu kwishimira umusaruro baba babonye, yaba ushingiye ku buhinzi, ku bworozi ndetse n’ uw’ibikorwa bishingiye ku kazi ka buri munsi.

Muri uku gusangira Umuganura kandi ababyeyi bahaye abana amata, mu rwego rwo kubereka ibyiza by’umuganura, ndetse no kubatoza gusangira ibyo bafite.

Ambasaderi Stanislas Kamanzi yashimiye abanyarwanda baba Abuja bitabiriye iki gikorwa.

Yabasabye kurushaho kugira uruhare mu gushyigikira gahunda z’igihugu arizo zibyara umusaruro mwiza utuma u Rwanda rurimo gutera imbere bigaragara, ari nabyo twizihiza iyo twahuye mu gikorwa cy’umuganura.

Yashimiye abanyarwanda baba Abuja ku gikorwa cyiza cyo gusangira ku musaruro wabo, mu gikorwa cyo kwegeranya inkunga yo kurihira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye. Yabasabye kubikomeza umwaka utaha.

Yashimye ababyeyi bazanye n’abana babo avuga ko ari uburyo bwiza bwo kubasangiza ibyiza by’umuco nyarwanda bakeneye kumenya, bakazabikurana.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi gutekereza ku buryo abana bajya bagira igihe cyo guhura, bakigishwa umuco nyarwanda.

Mu Rwanda umuganura wizihijwe tariki ya 3 Kanama 2018, i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza