Abanyarwanda 72 binjiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko basubijwe mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Uganda yasubije mu Rwanda abantu 72 batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru kubera kwinjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubuyobozi buvuga ko abo Banyarwanda barimo abana 11, abagore 20 n’abagabo 41, bafatiwe muri Uganda nta mpapuro zibemerera kwinjira muri iki gihugu bafite. Imodoka ebyiri zari zibatwaye zafatiwe mu Mujyi wa Muhanga mu Burengerazuba bw’Akarere ka Rukiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rukiga, Emmy Ngabirano, Polisi n’izindi nzego z’umutekano baherekeje abo banyarwanda babasubiza mu Rwanda babanyujije ku mupaka wa Katuna.

Daily Monitor yanditse ko bamwe mu batawe muri yombi babwiye inzego z’umutekano ko bari bagiye gushaka akazi mu bice bitandukanye by’Uburengerazuba bwa Uganda.

Ngabirano yaburiye abanyamahanga binjira muri Uganda nta mpapuro z’inzira bafite ko bazatabwa muri yombi bagasubizwa iwabo kuko ari icyaha.

Yagiriye inama abatwara abantu guhora birinda gutwara abanyamahanga badafite impapuro z’inzira kugira ngo birinde guteza ibibazo.

Abanyarwanda bemerewe kujya muri Uganda bitwaje indangamuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza