Abanyarwanda 47 basoje amahugurwa yo gutunganya ibikomoka ku nyama birimo Sosiso

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 11:29
Yasuwe :
1 0

Ishuri ry’ubumenyingiro rishingiye ku mahame ya Gikirisitu agamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ADMIBTC (Abraham Descendants Ministries), ryahaye impamyabushobozi abanyeshuri 47 barimo abahoze mu ngabo z’u Rwanda 25, bahuguwe gutunganya no kongerera agaciro inyama.

Aba banyeshuri barimo abagabo n’abagore ndetse n’abakiri bato, mu mezi atandatu bize gutegura itungo mbere yo kuribaga, aho rigomba kubanza kuruhuka amasaha 12 mbere mu gihe ryakoreshejwe urugendo, kubika inyama amasaha 12 mbere yo kugira icyo uzikoresha kugira ngo zibanze zikamuke.

Bize kandi uko bategura ibikomoka ku nyama birimo sosiso n’ibindi bigamije kunoza uburyo bwo kubaga itungo no gutegura inyama.

Umuyobozi w’ishuri, Uwizeye Joel, yavuze ko aba banyeshuri bahawe amasomo ku buryo bwo gutunganya no kubika inyama kuva itungo rikiri mu kiraro kugeza rigeze ku ikanya (Farm to the Fork).

Yagize ati “Iyi ni gahunda yo kwigisha Abanyarwanda uko itungo ryororwa, uko rijyanwa ku isoko, uko ribagwa rigakurwaho uruhu, uko inyama zibikwa n’uko zitegurwa n’ibindi.”

Abarangije amasomo bagaragaje ko bahawe ubumenyi bwinshi ariko basigaranye ikibazo cy’amikoro ngo babashe kubushyira mu bikorwa.
Uwitwa Fred Gasigwa uhagarariye abarangije amasomo, yashimangiye ko ubumenyi babufite ariko nta mikoro bafite.

Yagize ati “Kugira ngo umuntu ave hano ajye gucuruza inyama adafite biriya bikoresho nta cyo byamumarira, kandi ari byo byadufasha guhindura imikorere ya gakondo abaturage basanzwe bakoresha bacuruza inyama.”

Yakomeje avuga ko bakeneye umuterankunga cyangwa ahandi bakura igishoro, kugira ngo babashe kuba bakwigurira ibikoresho byabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse ko bazabyigisha abaturage bakava mu buryo bwa gakondo bakoresha mu kubaga amatungo.

Karangwa John wari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, WDA, yavuze ko aba basoje amahugurwa bagomba gufasha leta mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo zo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu.

Yagize ati”Ngira ngo ibikomoka ku nyama byinshi bikoreshwa mu Rwanda byavaga hanze, ariko ubu tugiye kujya tubyikorera bityo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda no mu bijyanye no kubaga no gutunganya inyama.”

Yakomeje avuga ko bishoboka ko u Rwanda na rwo rwajya rutunganya ibikomoka ku nyama rukabyohereza hanze. Ibi kandi azafasha kubungabunga ubuzima bw’abaturage kuko bazajya barya ibyatunganyijwe neza bityo ingaruka bahuraga na zo zikaba zagabanuka.

Ku kibazo cy’ubushobozi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude, yabasabye gucuruza ubumenyi bahawe bagasaba akazi.

Yagize ati “Nubwo muvuga ngo nta kazi mumaze umwaka hano hanze, murakenewe, ubumenyi murabufite ahubwo nimwicuruze, mucuruze ibyo muzi.”

Yabagiriye inama yo kwihuriza hamwe bakarema itsinda bakurikije ubumenyi n’ubunyangamugayo baziranyeho, bagakoresha imbaraga nke bakikorera, bityo n’uwabatera inkunga akabona ko bafite gahunda.

Hari kandi gukurikiza gahunda zo kwiteza imbere nka Kora Wigire no kuyoboka ibigo bifasha abantu kwiga imishinga nka BDF n’imirenge Sacco.

Ishuri rya ADMIBTC rimaze umwaka umwe rishinzwe, rikaba rimaze guhugura abarenga 160.

Umuyobozi w’ishuri, Uwizeye Joel, yavuze ko aba banyeshuri bahawe amasomo azabafasha gutunganya inyama
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude, yabasabye gucuruza ubumenyi bahawe bagasaba akazi.
Fred Gasigwa uhagarariye abarangije amasomo, yashimangiye ko ubumenyi babufite ariko nta mikoro bafite
Abarangije amasomo yo gutunganya inyama bahawe impamyabushobozi
Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gutunganya inyama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza