Kwamamaza

Abanyarwanda 340 bahungiye muri Angola basabwe gutaha bwangu

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 10:14' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko muri Angola hakiri Abanyarwanda bagera kuri 340, bamaze igihe kinini bataratahuka kandi ibyangombwa byabo nk’impunzi bigomba kurangira mu kwezi kumwe kuri imbere.

Umukozi ushinzwe kurengera impunzi muri UNHCR muri Angola, Manuel Abrigada, yavuze ko kuba nyuma ya Nzeli bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi, biri gutuma benshi batekereza gutaha, ndetse iryo shami rya Loni ryiteguye kubafasha gutahuka muri gahunda yo gushaka umuti urambye ku buhunzi ku Isi.

Yagize ati “Mu myaka myinshi, umuryango mugari w’Abanyarwanda muri Angola ntiwakozwaga gusubira mu Rwanda. Gusa ariko hagendewe ku byo bari kubwirwa n’imiryango yabo iri gutahuka batangiye guhindura imitekerereze.”

Abrigada avuga ko zimwe mu mpamvu bitwazaga ari impungenge z’umutekano muke ushingiye ku mateka, n’uburyo bashobora gusubira mu miryango yabo nyuma y’igihe kirekire bari mu buhungiro.

Musabyemariya Fratenata wahungiye muri Angola muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu biyemeje gufata utwabo akagaruka mu gihugu nyuma y’imyaka 22, aho yahunze afite imyaka 16 none akaba agarutse agize 38.

Umwanzuro wo gutaha mu Rwanda yawufashe nyuma y’imyaka itanu apfushije umugabo, agakomeza kugorwa n’ubuzima bw’abana batandatu yasigaranye wenyine muri Angola.

Yagize ati “Hashize igihe kinini mvuye mu Rwanda, ubu sinzi neza uko ibintu bimeze ariko nshimishijwe n’uko ngiye kongera kubona umuryango wanjye. Abavandimwe banjye bari bato ku buryo ntashobora kubibuka neza, nabo ntekereza ko batanyibuka, ndashaka ko twongera tukamenyana.”

Umuryango wa Fretenata siwo wonyine ugarutse mu Rwanda uva muri Angola, kuko harimo n’abandi benshi nk’abavandimwe babiri, Uwizeyimana Donatien na Ndasyisabye Donath baheruka gutahuka.

Uwizeyimana ufite imyaka 33 yagize ati “Nkigera hano mu Rwanda, ibintu byose byari bishya. Nari ntaragera i Kigali, ariko twayibonaga kuri televiziyo kandi itandukanye cyane n’uko nayitekerezaga.”

Umuvandimwe we yavuze ko mbere yo gutaha bajyaga babwirwa byinshi ku Rwanda, birimo ingorane bashobora guhura nazo batashye mu Rwanda, icyo gihe hari mbere y’uko ava muri Angola.

Ati “Abantu bajyaga bavuga ko nta mutekano n’ubwisanzure buba mu Rwanda, batubwiraga ko nidutaha tuzafungwa; ariko ubu ndabona ko u Rwanda rwahindutse. Byari ibihuha.”

Ishami rya Loni rishinzwe impunzi riheruka gukuraho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998, muri Kamena 2013. Gusa uyu muryango ugenda ushyiraho ibihe bitandukanye ku bihugu bitewe n’imiterere na politiki yabyo, aho biteganyijwe ko ubuhunzi buzarangizwa burundu muri 2017.

Umuryango wa Musabyemariya Fratenata ku Kibuga cy'Indege muri Angola witegura gutaha mu Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved