00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 23 birukanywe muri Uganda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Kanama 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa mbili z’igitondo, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda zirukanye ku bataka bw’icyo gihugu Abanyarwanda 23, zibajugunya ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Abirukanywe ni abagabo 19, abagore batatu n’uruhinja.

Bakigera ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, babanje gupimwa COVID-19 mbere y’uko bakirwa bakaganirizwa.

Ntawumenyiriramuka Nelson yavuze ko babafashe bari gutaha baza mu Rwanda tariki 6 Kamena, babajyana mu kigo cya Gisirikare babashinja kutagira ibyangombwa.

Ati “Bahise batwambura imyenda twari dufite hari n’abo bambuye amafaranga, nyuma batujyanye kuri Polisi kudufunga badukurayo batujyana mu rukiko, aho bahatuvanye bajya kudufungira aho bita Shema. Twahamaze ukwezi n’igice babona kutujyana mu yindi gereza nkuru.”

Yavuze ko muri iyo gereza Abanyarwanda bahoraga bakubitwa bagakoreshwa imirimo ivunanye ari nako babwirwa amagambo mabi.

Dusengimana uturuka ku kirwa cya Nkombo we yavuze ko yagiye mu gihugu cya Uganda agiye gushakisha imibereho. Yavuze ko yari amazeyo ukwezi kumwe akaba yarafatiwe Mbarara agarutse mu Rwanda.

Dusengimana yavuze ko ageze muri gereza yarwariyemo, ubuyobozi bwanga kumuvuza buvuga ko ari Umunyarwanda.

Ati “ Badukubise kuva kuri Polisi, muri gereza naho bakadukubita bamwe muri twe banabatse amafaranga bari bitwaje hamwe n’imyenda yabo.”

Guhera mu 2017 Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda.

Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

Abanyarwanda 23 birukanywe ubwo bageraga ku mupaka wa Kagitumba
Bageze ku butaka bw'u Rwanda babanje gupimwa Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .