00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 January 2022 saa 07:35
Yasuwe :

Abanyarwanda 22 barimo abagabo 17, abagore batatu n’abana babiri bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba, uherereye mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa na Uganda.

Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 ahagana saa Munani z’amanywa bakaba birukanywe na Uganda nyuma yo kubafungira muri gereza zitandukanye.

Nyuma yo kwakirwa hakurikiyeho kubapima icyorezo cya Covid-19 no kugenzura niba nta wukeneye ubutabazi bw’ibanze mbere yo guhabwa ubundi bufasha.

Kuva mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2021, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga 50 birukanwe na Uganda.

Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda mu gihe amakuru avuga ko hari abasabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro birimo abakuru b’ibihugu nta musaruro byatanze.

U Rwanda na Uganda byatangiye umwaka birebana ay'ingwe! Ku wa 7 Mutarama 2022, Abanyarwanda 22 bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa muri iki gihugu cy'abaturanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages