00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 16.000 bagiye guhabwa telefoni zigezweho muri Connect Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Abaturage 16 000 bo hirya no hino mu gihugu bagiye guhabwa telefoni binyuze muri gahunda ya Connect Rwanda, igamije gufasha buri rugo gutunga telefoni igezweho.

Ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, nibwo sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo basubukuye igikorwa cyo gushyikiriza abaturage izi telefoni.

Ku ikubitiro bahereye mu turere turindwi tw’igihugu hatangwa telefoni 4 144, iki gikorwa kizakomeza kugeza tariki ya 3 Ukuboza 2021, biteganyijwe ko hazatangwa telefoni 16 250 byibuze imwe kuri buri mudugudu mu turere 30 tw’igihugu.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 ni bwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko ubu bari gutanga telefoni imwe ku mudugudu nk’imwe mu nzira izabafasha kugera ku cyifuzo cyabo cyo kwegereza ikoranabuhanga buri Munyarwanda.

Yagize ati “Dufatanyije na MINICT, kugeza telefoni imwe muri buri mudugudu mu gihugu, birarushaho kutwegereza ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cyacu cyo kugeza ikoranabuhanga kuri buri Munyarwanda.”

Yakomeje avuga ko banejejwe no kuba igikorwa cyatangiye ari gito ubu kikaba cyaragutse n’abandi bakaba bari gutanga umusanzu mu kwegereza abaturage ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turishimira kubona hari abandi bacyitanga kubw’icyi gikorwa, byerekana ko ibyatangiye ari igitekerezo byahindutse gahunda nini. Izi telefoni zizafasha abazihawe nabo kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga no kurikoresha bizarushaho kubafasha no kuborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi."

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gukusanya izi telefoni zigiye guhabwa abaturage.

Yagize ati “Mu gihe dusoza icyiciro cya mbere cya mbere cya Connect Rwanda muri uku kwezi, dushyira ku muyoboro abandi Banyarwanda 16 000, ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bose babanye natwe muri uru rugendo.”

Ubwo hatangizwa iki gikorwa hatanzwe telefoni 4 144 mu turere turindwi muri Gicumbi hatanzwe 1 065, Bugesera 566, Gatsibo 602, Nyabihu 469, Ngororero 420, Gisagara 516 na Huye 506.

Connect Rwanda yatangijwe na MTN Rwanda mu 2019 igenda yitabirwa n’abantu n’ibigo bitandukanye, mu cyiciro cya mbere hatanzwe telefoni 7 670 mu gikurikiyeho hagiye gutangwa izisaga ibihumbi 16.

Telefoni zizahabwa abaturage ni izikorwa na Mara Phones
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gukusanya izi telefoni zigiye guhabwa abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .