00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 15 birukanwe muri Uganda nyuma y’igihe bafungiyeyo binyuranye n’amategeko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 15 bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nzeri 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe n’Abanyarwanda umunani ryahagejejwe ahagana saa Sita z’amanywa, mu gihe irya kabiri rigizwe n’Abanyarwanda barindwi bahagejejwe ahagana saa Cyenda z’amanywa.

Muri aba Banyarwanda benshi bavuga ko bafashwe n’igisirikare cya Uganda bakabanza kubakorera iyicarubozo bababaza uko bageze muri iki gihugu.

Muri bo harimo abafunzwe iminsi 21 ndetse n’abandi bafunzwe amezi menshi bakorerwa iyicarubozo ry’inkazi muri gereza zitandukanye muri Uganda.

Maniriho Cyprien w’imyaka 28 y’amavuko uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Nkamira mu Mudugudu Kabaya, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 anyuze ku Mupaka wa Cyanika.

Yatawe muri yombi muri Kanama 2021 afatwa n’ingabo za Uganda ubwo yari ageze i Mbarara mu nzira imugarura mu Rwanda. Yabanje gufungirwa muri Gereza ya Makenke umunsi umwe ubundi asubizwa gufungirwa i Mbarara.

Yaregwaga kwinjira muri Uganda mu buryo butujuje amategeko bituma afungwa iminsi 21.

Nyandwi Bosco we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 agiye gukorerayo ubucuruzi mu Karere ka Sambya, yaje gutabwa muri yombi tariki ya 19 Kanama 2021 ubwo yerekezaga i Kampala abanza gufungirwa Mbarara na we aregwa kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu gihugu cyabo nyuma y’uko ku wa 8 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye abaturage barwo 16 birukanywe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri gereza no gucucurwa imitungo yabo. Bashyikiye ku Mupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera.

Nk’uko imaze kubigira iturufu ihoraho, Leta ya Uganda ishinja Abanyarwanda kuba ba maneko b’u Rwanda, ikabata muri yombi. Abafashwe barafungwa, bagakorerwa iyicarubozo rikomeye ndetse bamwe bikabaviramo ubumuga bukomeye.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi, hari abasabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe ababyanze bakagirirwa nabi.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi barafunzwe, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa ndetse hari n’ibiganiro bimaze imyaka isaga ibiri biba ariko ntacyo biratanga.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bamaze guhura inshuro enye kuva mu 2019 bavugana ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço wa Angola na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ni bo bahuza gusa ibyo biganiro ntibiratanga umusaruro.

Abanyarwanda birukanwe muri Uganda nyuma y’igihe bafungiyeyo mu buryo bunyuranye n’amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .