Abanyarwanda 12 bagiye guhabwa ubumenyi muri gahunda ya YALI muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 12 berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye gahunda ya Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders 2019 (YALI) mu rwego rwo kwiyongerera ubumenyi bakeneye bubategurira kuzavamo abayobozi babereye igihugu na Afurika.

Ni ku nshuro ya gatanu, Abanyarwanda bitabiriye iyi gahunda igamije kongerera urubyiruko rwa Afurika ubumenyi buruganisha ku bayobozi bashikamye b’ahazaza.

YALI yashyizweho hagamijwe guha imbaraga urubyiruko, iha amahirwe Abanyafurika batuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kugaragaza impano zabo muri kaminuza zikomeye muri Amerika zikabafasha kuzamura ubumenyi bwabo.

Yibanda ku buyobozi n’ubumenyi n’amasomo ajyanye n’ubushabitsi, kwihangira imirimo, guteza imbere aho urubyiruko rukomoka no kwimakaza ihame ry’imiyoborere n’ibindi.

Abanyarwanda 12 batoranyijwe bahagurutse mu Mujyi wa Kigali, ku wa 18 Kamena 2019. Berekeje muri Amerika aho bazasanga urundi rubyiruko 700 rw’Abanyafurika, aho bazamara ibyumweru bitandatu.

Nyuma yo guhabwa ubumenyi muri kaminuza 12 zubashywe muri Amerika, bazahurira mu nama yagutse izabera i Washington, DC aho baganirizwa n’abayobozi bakuru.

Abanyarwanda 12 bagiye muri iyo gahunda batoranyijwe mu bagera kuri 600, ni abafite ibikorwa bitandukanye mu bijyanye no kwihangira imirimo, imiyoborere n’ibindi bakoze bikazana impinduka mu buzima bw’aho batuye.

Barimo Friday James na Ishimwe Yvette bazakirwa na Kaminuza ikomeye ya Rutgers muri Leta ya New Jersey; Jennifer Batamuliza woherejwe muri Kaminuza ya Arizona; N Gloria Busingye [Kaminuza ya Georgia]; Dushime Aimée [Kaminuza ya Georgia]; Habineza Jean Claude [Kaminuza ya Kansa]; Mukahirwa Alice [Kaminuza ya Boise].

Biyongeraho Nahayo Vincent [Virginia Tech - Alexandria Campus]; Niyonshuti Belle Ange [Kaminuza ya Nebraska]; Nshimiyimana Alexandre [Kaminuza ya Clark Atlanta]; Sibomana Jean Pierre [Kaminuza ya Iowa na Umuziranenge Blandine uzakirwa muri Kaminuza ya Drake.

Kuva mu 2014, Abanyarwanda 66 bamaze guhabwa amahirwe yo kwitabira gahunda ya YALI, yatangijwe mu 2010 na Barack Obama wabaye Perezida wa 44 mu bayoboye Amerika.

Abanyarwanda 12 bagiye gutyarizwa ubumenyi muri Kaminuza zikomeye muri Amerika binyuze muri gahunda ya YALI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza