Kwamamaza

Abanyarwanda 11 babaga mu mashyamba ya Congo batahutse

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 20:06' na Mukwaya Olivier


Bamwe mu bahoze ari abarwanyi mu mutwe wa FDLR barwaniraga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagarutse mu gihgu cyabo kuri uyu wa 4 Kanama 2016.

Ubwo bageraga ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu Karere ka Rubavu bari bafite akanyamuneza ko kuba bageze mu gihugu cyababyaye.

Sergent Nsabimana Edson yavuze ko abari m u mashyamba nta hazaza heza bafite kuko ingabo za Congo zibarasaho umunsi ku wundi igisigaye ari ukubeshya abantu mu matsinda y’amasengesho bababwira ko Imana iri kumwe nabo.

Ati “Nafashe icyemezo cyo gutaha tariki ya 16 Nyakanga uyu mwaka;nitegereje ukuntu umugore wanjye n’abana babayeho mfata icyemezo cyo gutaha.”

Nshimiyimana Patrick waturutse muri Rutshuru yavuze ko yinjiye muri FDLR muri 2014 ku ngufu avamo yongera kwinjira muri 2016 ubu akaba ayivuyemo kuko atayigiyemo ku bushake bwe.

Kuri ubu ngo igisirikare cya Congo cyakajije ibitero ku birindiro bya FDLR aho biri hose bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye kuko batabona umwanya wo gutuza ngo bakore imirimo bajyaga bakora no kuba baracitsemo ibice bikaba bituma abarwanyi bareba kure babona ko ntahazaza h’uyu mutwe bagahitamo gutaha.

Bamwe mu bahoze ari abarwanyi muri FDLR batahutse kuri uyu wa 4 Kanama 2016
Urutonde rw'abatahutse n'imiryango yabo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved