00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 10 batsindiye ‘Chevening Scholarship’ ibahesha kwiga mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 10 batoranyijwe muri gahunda itanga buruse yo kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza izwi nka ‘Chevening Scholarship Programme’.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko aba Banyarwanda 10 barimo ab’igitsinagore barindwi bazahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha bajya mu Bwongereza aho bazatangirira amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Mu muhango wo kwakira aba Banyarwanda wabereye kuri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Amb Omar Daair, yavuze ko iyi gahunda yo gutanga buruse igamije gufasha abantu bashaka guhaha ubumenyi buzafasha aho baturuka.

Ati “Turi gushaka abantu bagerageza kwiyubaka mu bumenyi buzabafasha guteza imbere umuryango mugari baturukamo.”

Biteganyijwe ko aba Banyarwanda bazahaha ubumenyi mu bintu bitandukanye birimo ubuganga, ubukungu, amategeko, ingufu, itangazamakuru n’ibindi.

Hatagize igihinduka, aba Banyarwanda uko ari 10 bazahaguruka ku wa 20 Nzeri 2021 berekeza muri Kaminuza zitandukanye zo mu Bwongereza.

Iyi Porogaramu ya Chevening yashyizweho na Guverinoma y’u Bwongereza, itanga buruse ku banyeshuri b’abahanga mu masomo atandukanye bo mu bihugu 144 byo hirya no hino ku Isi yo kwiga muri Kaminuza zo muri iki gihugu.

Kuva iyi porogaramu yatangira imaze gufasha abanyeshuri barenga ibihumbi 15 ku Isi hose harimo n’abo mu Rwanda, aho abajya kuyigamo bagomba kuba bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, amaze byibura imyaka ibiri bakora.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikigega cyo mu Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga FCDO (Foreign, Commonwealth & Development Office) yo gutera inkunga iyi Porogaramu ya Chevening.

Aya masezerano agena ko BK izajya yishyurira umunyeshuri umwe mu batoranyijwe na FCDO buri mwaka mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ikurikirana, aho izajya itanga ibihumbi 38 by’ama-Pound (arenga miliyoni 53 Frw) kuri buri munyeshuri.

Aba Banyarwanda uko ari 10 bagiye gukomereza amasomo y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bwongereza
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair ashyikiriza umwe mu batsinze icyangombwa cy'uko yahawe Buruse
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba Banyarwanda bagiye gukomereza amasomo yabo mu Bwongereza

Amafoto: The New Times


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .