Abanyamategeko basinya amasezerano ashobora guhombya ibihugu bongerewe ubumenyi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 7 Kanama 2017 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo mu Bwongereza DLA Piper Law gikorera mu bihugu 40 ku Isi kirimo kongerera ubumenyi abanyamategeko bo mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasiravuza ku buryo bwo gusuzuma amasezerano basinya mu nyungu z’ibihugu byabo ku buryo batabigusha mu gihombo ahubwo bakabiteza imbere.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu agiye kuba ku nshuro ya kane, ahuriwemo n’abanyamategeko 30 bo mu Rwanda, Uganda na Tanzania kuko abo muri Kenya barimo kwitegura amatora batabonetse ndetse abo mu Burundi bakaba nta ntumwa bohereje ku mpamvu zitatangajwe.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ayo mahugurwa agamije guha ubumenyi abanyamategeko mu gukora amasezerano ku mikoranire ya Leta n’ibigo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, yatangaje ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko ubumenyi buke bw’abasinya amasezerano bujya buhombya ibihugu byabo.

Yagize ati “Iyi nama dufunguye hano igamije kugira ngo abo banyamategeko bige uburyo uhagarara ku nyungu z’igihugu cyawe kugira ngo ukore amasezerano meza atabogamye ariko areba inyungu z’igihugu cyawe. Mu karere twakunze kugira umutungo kamere munini ariko hari nubwo tugira amasezerano mabi noneho umutungo kamere wacu ugatwarwa mu buryo butatwungura ahubwo wungura abandi baje kugirana natwe amasezerano.”

Yatanze urugero ku masezerano yo gucukura gaz methane, avuga ko nubwo ubu hari sosiyete irimo kubikora neza ndetse amashanyarazi akaba yaratangiye kuboneka ariko mbere ikigo cyari cyahawe iryo soko cyaburanye na Leta urubanza rukava mu 2003 kugeza 2017. Nubwo Leta yarutsinze ariko ngo haba haragiye ibintu byinshi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Eastern African of Development Bank ari na yo itegura aya mahugurwa, David.W. Odongo, yatangaje ko ikigiye kwibandwaho ari ugutanga ubumenyi mu masezerano mashya agenda avuka.

Ati “ Hari kwibandwa ku buryo umuntu agenzura amasezerano, uburyo umuntu yita ku biyakubiyemo no kuyasesengura ku buryo ariwe n’uwo barimo kuyagirana ntawe uhomba cyane nko mu by’ubucukuzi bwa gaz, peteroli amabuye y’agaciro n’ibindi.”

Buhura Ntukanyagwe Valens, umwe mu bayitabiriye ku ruhande rw’u Rwanda, yatangaje ko usanga hari ubwo Leta itanga amafaranga menshi mu manza aruta ay’igikorwa cyakozwe.

Umunyamategeko uburanira Leta ya Uganda, Mudoola Diana, yatangaje ko yiteze kungukira byinshi muri aya mahugurwa.

Ati “Usanga impamvu amasezerano ashobora guteza ibibazo ari ubumenyi buke mu baba bayizeho ndetse na hutihuti hatabayeho umwanya uhagije wo gucukumbura buri ngingo yose iyagize.”

Kuva aya mahugurwa yatangira mu 2015 hamaze guhugurwa abanyamategeko basaga 150 bo mu bihugu nka Uganda, u Rwanda, Kenya na Tanzania.

Abanyamategeko bitabiriye amahugurwa
Ikigo DLA Piper Law nicyo cyatanze ayo mahugurwa
Uhagarariye DLA Piper Law igiye gutanga amahugurwa, Minisitiri w'Ubutabera Jonston Busingye n'uwaturutse muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda

tombola@igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza