Abanyamakuru mpuzamahanga bafotora basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Kanama 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyamakuru mpuzamahanga banakora umwuga wo gufotora, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa Kane nibwo iri tsinda ry’abagera kuri 78 bari mu ihuriro ryitwa Seven Academy ryo muri Amerika bari mu mahugurwa mu Rwanda agamije kubafasha kunoza umwuga wabo, basuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Basobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ingaruka yagize ku gihugu. Nyuma yaho bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zayizize.

Bamwe muri aba banyamakuru babwiye IGIHE ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hari byinshi babyungukiyemo, bakaba biyemeje kugaragariza amahanga uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya jenoside bakoresheje amafoto atandukanye bafotoye.

Umuyobozi w’aba banyamakuru witwa Ron Haviv, yagize ati “ Twishimiye cyane kuba mu Rwanda cyane ko twari dufite amatsiko yo kwirebera aho abanyarwanda bamaze kugera biyubaka nyuma ya Jenoside no kwirebera aho iterambere ry’iki gihugu rigeze.”

Yongeyeho ko bashimishijwe n’uburyo nyuma y’amarorerwa yabaye mu Rwanda, abanyagihugu bongeye kwiyubaka basenyera umugozi umwe bityo amateka biboneye mu rwibutso akaba azatuma nabo bagira uruhare mu kurwanya ko jenoside hari aho yazongera kuba ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Itangazamakuru MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kw’aba banyamakuru bizatuma isi yose imenya aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Yagize ati “Twizera ko gusura u Rwanda bizatanga umusaruro ku buryo n’andi mahanga atarabasha kumenya ukuri kw’aho tugeze twiyubaka abo bantu bose bize ibijyanye no gufotora bazabasha kubigiramo uruhare kuko bafite imbuga nkoranyambaga bacishamo ubwo butumwa.”

Yashimangiye ko kuba aba banyamakuru basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bizatuma isi yose imenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rumaze kugera rwiyubaka.

Aba banyamakuru bakaba bajya bazenguruka bafotora amafoto atandukanye agaragaza Umujyi wa Kigali n’agaragaza imirimo abanyarwanda bakora muri rusange kugira ngo bazabashe kuyasangiza abandi bantu bamenye ishusho y’u Rwanda n’imibereho y’abarutuye

Bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubwo abo banyamakuru basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bari guhabwa amabwiriza y'uko bakwiye kwitwara mu Rwibutso rwa Kigali
Bashyira inkunga yabo mu Rwibutso rwa Kigali
Bunamira imibiri y'abarenga ibihumbi 250 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubwo bashyiraga indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama Nkuru y'Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo avuga ko gusura urwibutso bizarushaho kumenyekanisha amateka y'u Rwanda
Umuyobozi w’aba banyamakuru witwa Ron Haviv avuga ko bishimiye aho u Rwanda rugeze mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza