00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru birengagiza ihame ry’umwuga bagiye guhagurukirwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Kanama 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel yavuze ko abakora umwuga wo gutangaza amakuru mu buryo butanoze bazajya babiryozwa bityo asaba ko buri wese ukora uwo murimo yabikorana kinyamwuga.

Ibi yabigarutseho mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’abatanga ubufasha mu mategeko (LAF), agamije kungurana ibitekerezo ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo, yahuje abanyamakuru, abanyamategeko, abacamanza n’abagenzacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021.

Ni kenshi hakunze kumvikana inkuru kandi zigakwirakwira hirya no hino nyamara ari ibihuha. Hari abakunze kubikora bitwikiriye umutaka w’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo gusa uyu muyobozi yagaragaje ko hari ibigiye gukorwa birimo guhugura no guhana abagaragaweho n’ayo mahame ahabanye n’umwuga w’itangazamakuru.

Yagize ati “Ingorane ya mbere ni ukubahiriza ubwo burenganzira nkuko itegeko nshinga ribitegeka, tubona ikiba imbogamizi cyane ari ukutamenya imbibe. Igihe ukoresheje ubu burenganzira nabi hari andi mategeko aguhana.”

Yakomeje agira ati “Hari abafite imvugo zibiba urwango kandi akumva ko ari uburenganzira bwe mu kuvuga ibyo ashaka ariko mu itangazamakuru ibyo ntibyemewe kuko uba ubishishikariza benshi. Abantu barisanzura mu gutanga ibitekerezo bakavuga n’ibyo itegeko Nshinga ritarengera. Ikindi ni ugukwirakwiza ibitekerezo ariko nabyo birimo ibihuha. Ibyo ntabwo bikwiriye kuko uburenganzira umuntu abuhabwa kugira ngo abukoreshe agire icyo amarira abandi.”

Yagaragaje ko hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bagatanga amakuru y’ibihuha rimwe na rimwe ugasanga badakora itangazamakuru, avuga ko hagiye gukomeza ubukangurambaga kuri bo mu rwego rwo kwirinda ko bakora amakosa agize icyaha batabizi.

Me Gakunzi Valery yagaragaje ko hari abafata ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nko kuvuga ibyiza gusa, avuga ko bikwiye no kugera mu kwemera kwakira ibyo wowe ubona cyangwa wumva ko atari byiza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yagaragaje ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ari inzira ndende kandi ko hari ibyishimirwa byagezweho ariko agaragaza ko nta muyobozi ukwiye kwimana amakuru.

Ati “Kubaka ubwisanzure bwaba ubw’umuntu ku giti cye, ni urugendo kandi rukorwa n’abantu. Turi kuganira nk’abanyarwanda. Aho bigeze, tugeze aho buri muturage ari umunyamakuru, itangazamakuru ryabaye ibindi. mu Rwanda hari intambwe zatewe mu bwisanzure ariko imbogamizi zo ziracyahari ku mpande zose. Gutanga amakuru ntabwo ari ukugirira neza umunyamakuru ahubwo ni inshingano z’umuyobozi.”

Yasabye Abanyamakuru gukoresha uburenganzira bwabo batanga cyangwa basaba amakuru mu gihe bayimwe bakagana inzego zibifite mu nshingano bakarenganurwa ariko abihanangiriza ko na bo bakwiye kubikora kinyamwuga.

Umuyobozi Mukuru wa Legal Aid Forum, Kananga Andrew, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bihuza abanyamakuru n’inzego zitandukanye bikwiye guhoraho kugira ngo buri wese asobanukirwe agaciro k’umunyamakuru. Yasabye abanyamakuru kwirinda gukwirakwiza ibihuha.

Emmanuel Mugisha yagaragaje ko abanyamakuru batandukira bazajya babihanirwa abahamagarira kurushaho gukora neza
Aya mahugurwa ategurwa n'abanyamakuru abacamanza abagenzacyaha n'abanyamategeko azamara iminsi ibiri
Umuyobozi mukuru wa LAF, Kananga Andrew yasabye abanyamakuru bakwiye gukora mu buryo bunoze
Abanyamakuru basabwe kurushaho gukora kinyamwuga mu rwego rwo kumvikanisha akamaro k'umwuga wabo
Abanyamakuru bagaragaje ko hakiri ibikiri kubura mu itegeko rigenga kubona amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .