00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru basabwe kwigengesera ku buryo bakoramo inkuru z’abiyahuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwasabye abanyamakuru kwitonda no kwigengesera igihe batara ndetse batangaza inkuru z’abantu biyahura kuko kwiyahura bigira ingaruka zikomeye ku muryango w’uwakoze icyo gikorwa ndetse no kuri rubanda muri rusange.

Mu itangazo RMC yashyize hanze yavuze ko “ihangayikishijwe cyane n’uburyo inkuru zijjyanye no kwiyahura ziri gutangazwa muri iyi minsi,” iboneraho kwibutsa umunyamakuru ko “agomba kwitwararika ndetse akanitonda mu gihe atangaza inkuru zijyanye n’igikorwa cyo kwiyahura.”

Abanyamakuru bibukijwe ko igihe bakora inkuru zijyanye n’abiyahuye bagomba kwirinda gutoneka imiryango yabo kandi bakitondera amafoto aherekeza izo nkuru.

Iti “Umunyamakuru afite inshingano zo kwirinda gutoneka imiryango ifite uwabo wiyahuye, ibi bikajyana no kugira ubwitonzi mu gihe hagaragazwa amafoto n’umwirondoro by’uwiyahuye mu nkuru. Umunyamakuru agomba kwibaza niba koko amakuru agiye gutangaza afitiye rubanda akamaro.”

RMC yasabye abanyamakuru ko mu nkuru bakora bajya bashyiramo n’ingingo zisobanurira abaturage byinshi ku kwiyahura birimo n’ibimenyetso biranga ushobora kuba afite ikibazo cyatuma yiyahura.

Iti “Ni byiza ko abaturage basobanurirwa ibimenyetso bishobora gutera umuntu kwiyahura, bakerekwa uburyo bakwitwara n’uwo bagana mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego wo kwivutsa ubuzima.”

“Inkuru zijyanye no kwiyahura iyo zitangajwe neza bifasha rubanda kumenya uburyo barwanya ibitekerezo bibasunikira ku gikorwa cyo kwiyahura bakongera n’ubumenyi bw’uburyo bakumira iyo myumvire.”

Ikindi abanyamakuru basabwe kwigengeseraho ni ikijyanye “no gutangaza imyirondoro y’uwiyahuye mu buryo ubwo ari bwo bwose” kuko “atari ubunyamwuga ku munyamakuru cyeretse iyo bifitiye inyungu zikomeye rubanda.”

Abanyarwanda bose muri rusange basabwa kwirinda gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’uwiyahuye, ahubwo bagahamagara Polisi y’u Rwanda kuri nimero itishyurwa 112 cyangwa bakayandikira ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye.

Uyu muburo wa RMC uje mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’abantu biyahura biturutse ku mpamvu zitandukanye.

RMC yasabye abanyamakuru kwigengesera mu buryo bakora inkuru z’abiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .