00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bagaragaje icyuho mu itegeko ryo kubona amakuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 Kanama 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Abakora umwuga w’itangazamakuru bagaragaje ko amategeko abagenga akirimo icyuho gituma babangamirwa mu mirimo yabo ya buri munsi.

Bagaragaje ibi mu mahungurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Ihuriro ry’Abatanga ubufasha mu mategeko,LAF, agamije kungurana ibitekerezo ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo, yahuje abanyamakuru, abanyamategeko, abacamanza n’abagenzacyaha ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021.

Abakora umwuga w’itangazamakuru bagaragaje ko amwe mu mategeko agenga umwuga wabo hari aho agongana n’andi bityo bigatuma umwuga utagenda mu murongo usanga uboneye.

Nk’itegeko rirebana no kubona amakuru, barinenga ko ridakurikizwa ndetse no kuba nta bihano biriho biteganywa ku muntu warirenzeho.

Umunyamakuru wa Radio / TV 10, Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim, yagaragaje ko hari hakwiye gushyirwaho ibihano biteganywa n’amategeko ku muntu wishe itegeko rigena gutanga amakuru.

Ati “Ndibaza impamvu itegeko rishyirwaho ariko ntiriteganye ibihano. Nibwira ko kugira ngo icyaha kibeho ari uko kiba gikwiye guhanwa. N’uwishe amabwiriza runaka aba afite uko ahanwa. Byari bikwiye ko bihinduka niba ari itegeko hagashyirwaho ibihano.”

Ntwali John Williams yagaragaje ko Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura n’izindi nzego zireberera itangazamakuru bikwiye guhaguruka kugira ngo amategeko yanditse mu bitabo nayo yubahirizwe.

Ati “Mu by’ukuri amategeko arahari kandi meza, yanditse neza ndetse asize n’ibirungo ariko gushyirwa mu bikorwa ni umugani. Umuntu ntiyabura no kwibaza ku mategeko agongana rimwe rikavuga ibi irindi rikabivuguruza. Kuki ayo mategeko avuguruzanya atakurwaho?

Kuvuga ko amategeko avuguruzanya bishingiye ku kuba mu mategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda harimo ko nta muntu wemerewe gufatira ibikoresho by’umunyamakuru mu gihe cyose ari mu kazi keretse bitegetswe n’urukiko.

Ku rundi ruhande ariko hari n’itegeko riteganya ko umugenzacyaha yemerewe gufatira ibikoresho mu gihe cyose hari ibyo akeka ko bishobora kuba ibimenyetso by’icyaha.

Ibi bikaba byakurura kutumvikana hagati y’aba bombi baba bavuga ko bishingikirije amategeko agenga umurimo wabo.

Ku bijyane no kuba amategeko atubahirizwa, abanyamategeko bagaragaje ko abanyamakuru bagifite ubushake buke bwo kugeza ababima amakuru cyangwa ababitambika mu mwuga wabo imbere y’inkiko.

Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe, yagaragaraje ko umucamanza cyangwa umunyamategeko atiregera ahubwo agezwaho ikibazo akagikurikirana. Abahamagarira gutinyuka bakagana inkiko.

Ati “Birashoboka ko itegeko ryaba rimaze imyaka 10 ariko uwo ryagizeho ikibazo ntakijyane mu nkiko ngo gikemuke icyo gihe umucamanza ntabwo azabimenya. Ariko niba uwo itegeko rimaze igihe gito ryagizeho ikibazo (agahemukirwa ryirengagije) akarega bizakurikiranwa. Ibibazo bihari ni uko abanyamakuru na bo batagana inkiko ngo ibyo bibazo byabo bikurikiranwe.”

Nubwo bimeze bityo ariko, umunyamategeko muri LAF, Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko no mu nkiko harimo abanyamategeko, abacamanza n’abagenzacyaha batazi itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru, ibi bikaba byatuma n’imigendekere y’urubanza rwagejejwe mu nkiko itaba myiza.

Abanyamategeko n’abanyamakuru basabye ko mu rwego rwo kunoza umwuga, mu mashuri y’amategeko hakwiye kwiyongeraho amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru kuko mu manza baca nazo zirimo.

Mu mashuri y’itangazamakuru naho hagashyirwaho amasomo ajyanye n’amategeko kugira ngo buri wese agire ubumenyi kuri iyo myuga yombi idakunze gusigana.

Abanyamakuru bagaragaje ko hakiri icyuho mu mategeko agenga umwuga w'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .