Abanyamahoteli, utubari na restaurants basabwe umusanzu mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bahagarariye amahoteli, utubari na restaurants baganirijwe ku bukangurambaga bwa Polisi bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, berekwa uruhare rwabo muri urwo rugendo.

Iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ku wa 14 Kamena 2019.

Mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52, ukwezi kwa Kamena kwahariwe gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yahisemo kuganiriza abayobozi b’amahoteli, utubari na restaurants kubigiramo uruhare.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, mu butumwa bwe yababwiye ko bakwiye gufasha abakiliya babagana kugera mu ngo zabo amahoro.

Yagize ati “Umukiliya si uwako kanya gusa kuko n’ejo uramukeneye ari muzima, mu gihe ubonye ko yasinze wimureka ngo yitware mu modoka ahubwo mugire inama yo gutega moto cyangwa taxi voiture nubona atari bubishobore ubimufashemo.”

Yakomeje avuga ko umucuruzi afite uruhare runini ku buzima bw’uri kunywera aho akorera ko mu gihe abona atangiye gusinda akwiye kumwegera akamugira inama byaba na ngombwa ukareka kongera kumuha inzoga nubwo aba ari amafaranga ari kuguha mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe n’ubw’abandi.

Yakomeje ati “Ntibikwiye ko wishimira ko amacupa y’inzoga yashizemo, ugatuma ubuzima bw’abatumye zishira mu macupa buhangirikira; ni byiza ko bazinywa maze ukagira nuko ubacyura, mu rwego rwo kwirinda ko batwara basinze.”

SSP Ndushabandi yavuze ko 90% by’abakora impanuka zo mu muhanda biterwa no gutwara basinze cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Yabwiye aba bayobozi ko gufata neza abakiliya bitagombera kubaha inzoga gusa ahubwo bigomba no kuba baborohereza gutaha kugira ngo n’ejo bazagaruke.

Ati “Mubikoze gutya ndahamya ko buri wese yabagana kuko yaba azi ko ari butahe amahoro.”

Shirimpumu Yves ukora mu rwego rw’abikorera Ishami rishinzwe Ubukerarugendo, yavuze ko bitari bikwiye ko umuntu asomera ahantu icupa maze bakamureka akitwara kandi babona ko yasinze.

Ati “Dukwiye kugira uruhare rukomeye mu gutuma umukiliya wacu waje utugana agerayo amahoro kugira ngo n’ejo azagaruke.”

Aba bayobozi biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu gukumira ko umuntu atwara ikinyabiziga yasinze, kwirinda kunywera itabi mu ruhame ahubwo bakabashakira aho kurinywera nkuko amategeko abiteganya.

Iyi nama kandi yanabaye no mu zindi ntara zose z’igihugu, aho yagarukaga ku ruhare rw’abanyamahoteli, utubari na restaurants mu gukumira impanuka zo mu muhanda hibandwa ku gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 13 Gicurasi 2019; mu byumweru 52 buzamara, bwitezweho kugabanya impanuka zikorerwa hirya no hino mu mihanda ndetse bukanasobanurira abaturage n’abatwara ibinyabiziga amategeko bakwiye gukurikiza hagamijwe kurwanya izo mpanuka.

Abayobozi b'amahoteli, utubari na restaurants mu Mujyi wa Kigali basabwe kwita ku balkiliya babagana mu gutanga umusanzu wabo mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko abakira abakiliya badakwiye kubareka ngo bitware mu gihe babona ko basinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza