00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga biga muri UNILAK biyemeje guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Kamena 2021 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bakorwa ku mutima n’amateka bahabonye, biyemeza kuba abahamya bayo.

Uru rugendo rwakozwe ku Cyumweru, tariki ya 20 Kamena 2021, rwari rugamije kwereka aba banyeshuri amateka nyakuri igihugu cyanyuzemo n’inzira y’amacakubiri yabibwe yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri biga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri UNILAK baherekejwe n’abayobozi babo ni bo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira abarenga 250.000 bahashyinguye.

Igitekerezo cyo gusura uru rwibutso cyagizwe n’ubuyobozi bwa UNILAK nyuma yo kubona ko abanyeshuri b’abanyamahanga baba bashishikajwe no kumenya amateka y’u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura no gusobanurirwa amateka y’u Rwanda arimo uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, bavuze ko batabasha kwiyumvisha ibyo babonye ariko ko bazaba abahamya babyo.

Kumba Joe ukomoka muri Liberia, yavuze ko atabasha kumva uburyo Abatutsi bishwe muri Jenoside, yemeza ko agiye gutanga umusanzu we mu kumenyekanisha amateka yabonye.

Ati “Ibyo nabonye hano birenze ubwenge bwanjye, biteye agahinda gakomeye uburyo abantu bishwe muri Jenoside. Ndasaba Imana ngo ntibizongere kubaho ukundi.”

“Tugomba kurwana intambara, abantu bakemera neza ko Jenoside yabayeho abayikoze bakicuza ibyo bakoze bakareka kubihakana. Dukwiye gukorera hamwe nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika mu kurwanya abahakana n’abapfobya.”

James Comehn, na we yavuze ko ibyo yabonye bibabaje ariko ko bikwiye kuba isomo rya buri wese, asaba abantu bose guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati “Ibyo nabonye biteye agahinda ariko bikwiye kuba isomo ry’urukundo kuri twese kuko twabonye aho amacakubiri yagejeje u Rwanda. Ndabwira abantu bose ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi abayihakana ni abashaka gusenya, dufatanyirize hamwe mu kubarwanya.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi Ushinzwe Abanyeshuri muri UNILAK, Nyamaswa Ephron, yasabye aba banyeshuri ko bajya bajyana inkuru y’impamo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe basubiye iwabo.

Ati “Aba banyeshuri b’abanyamahanga abenshi ntibamaze igihe kinini mu Rwanda, amateka bazi kuri Jenoside ni ayo basoma akenshi ugasanga basomye ibinyoma; ni byiza ko babonye ukuri. Turabasaba ko nibagera mu bihugu by’iwabo bazabasha kuvuga uko kuri.”

Ibikorwa byo kwibuka no gusura inzibutso muri UNILAK byitabwaho cyane, kuko ku wa 25 Gicurasi abayobozi bayo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Karere ka Bugesera, abanyeshuri nabo bakora ibikorwa byo gusura inzibutso hirya no hino. Nyuma y’ibi bikorwa, banaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka.

Abanyamahanga biga muri UNILAK bavuze ko bagiye guhamya amateka babonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Abanyeshuri b'abanyamahanga n'Abanyarwanda bake basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri ba UNILAK basuye ibice byose bigize urwibutso rwa Kigali
Abanyamahanga bari bambaye mu buryo bwerekana umuco Nyarwanda
Abanyeshuri n'abayobozi ba UNILAK bunamiye abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Abasuye urwibutso basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa
Abanyamahanga biga muri UNILAK basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, biyemeza guhangana n’abagoreka amateka
Umuyobozi Ushinzwe Abanyeshuri muri UNILAK, Nyamaswa Ephron, yasabye aba banyeshuri ko bazajya bajyana inkuru y’impamo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nibasubira iwabo
Babanje kwerekwa filime igaragaza uko Jenoside yateguwe n'imbaraga zo kwiyubaka kw'abayirokotse
James Comehn yavuze ko ibyo yabonye bibabaje ariko ko bikwiye kuba isomo rya buri wese, asaba abantu bose guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside
Kumba Joe ukomoka muri Liberia yavuze ko agiye gutanga umusanzu we mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabonye
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bashyize indabo ku mva
UNILAK yatanze umusanzu wo gukomeza kubungabunga uru rwibutso
Ubwo abayobozi basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Ubwo basuraga urwibutso banahaye uwarokotse Jenoside inka

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .