Kwamamaza

Abanyamahanga baza mu Rwanda bikubye inshuro 30 mu myaka icumi ishize

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 10:03' na Ezechiel Mbananabo


Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Serge Kamuhinda, yatangaje ko umubare w’abanyamahanga baza mu Rwanda wikubye inshuro 30 mu myaka icumi ishize, aho bavuye ku bihumbi 40 bagera ku barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Ibi yabitangarije mu nama yigaga ku guteza imbere imitangire ya serivisi hagamijwe kongera umusaruro, yahurije hamwe inzego zitandukanye za Leta n’izabikorera kuri uyu wa Kane.

Aba bari biganjemo abanyamahoteli, amabanki, ibigo by’itumanaho, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, abakozi mu bigo bya Leta bitandukanye n’abayobozi muri za Kaminuza.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanaga ugamije kuzamura umusaruro w’ibigo cyangwa umuntu ku giti cye (International Society for Performance improvement, ISPI) binyuze mu ishami ryawo mu Rwanda, RSPI ku nkunga y’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Serge Kamuhinda yavuze ko imibare bafite yerekana ko abanyamahanga baza mu Rwanda bagenda biyongera uko imyaka iza, ku buryo mu myaka icumi ishize bikubye inshuro 30, bava ku basaga ibihumbi 40 bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Muri aba banyamahanga harimo abaza mu bukerarugendo, mu nama zitandukanye, gutanga serivisi runaka, gushora imari n’ibindi.

Kamuhinda yagize ati “Ni impamvu zitandukanye zibatera kuza mu Rwanda. Harimo abaza mu nama, abaza baje gutanga serivisi runaka, abasura ingagi na za parike n’ibindi. Gusa twe icyo tureba ni ukumenya ko abantu bakomeza kwiyongera baza mu Rwanda kuko buri muntu wese uje akenshi aba afite inyungu akuzaniye.”

Kwakira neza abantu binyuze mu kubaha serivisi nziza ndetse n’umutekano u Rwanda rufite, ni bimwe mu bimwe mu bigaragazwa nk’impamvu zituma abanyamahanga barugana.

Mu 2014, RDB yatangaje ko igihugu gihomba miliyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka kubera imitangire mibi ya serivisi, kandi icyo kibazo kiragaragara henshi.

Umuyobozi wa RSPI, Makuza Jean Marie Vianney, yavuze ko hakigaragaragara ibibazo mu mitangire ya serivisi nubwo hagiye habaho ubukangurambaga bushishikariza abantu kwakira neza ababagana no guhugura abatanga serivisi zitandukanye.

Yagize ati “Nko mu mitangire ya serivisi mu mahoteli ya hano mu Rwanda haracyarimo utubazo. Mu gihe cyose abantu bazumva ko hari ibyo bagomba guhindura cyangwa bagahabwa amahirwe yo kumenya uburyo bashobora gukora mu guhindura no gusuzuma imitangire ya serivisi bizafasha igihugu gutera imbere.”

Uyu muyobozi yasabye buri muntu ndetse n’ibigo kwiminjiramo agafu mu gutanga serivisi nziza mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Kamuhinda yanasobanuye ko 45% by’umusaruro w’igihugu uturuka muri serivisi, asaba ko niba umuntu akora umwuga runaka akwiye gukurikiza ibisabwa kandi biri ku rwego mpuzamahanaga, bitari bya bindi byo kubikora uko biboneye.

Ambassaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles yagize ati “Ubutunzi n’Ishema ry’ u Rwanda bishingiye ku Banyarwanda ubwabo.”

Yongeraho ati “Gushora imari mu kongerera ubushobozi abakozi ni inzira yizewe iganisha ku bukungu bw’icyitegererezo.”

Abitabiriye inama bagaragaje ko hakiri ibigikenewe gukorwa mu konoza imitangire ya serivisi mu Rwanda, birimo gushyiraho ibipimo ngenderwaho bisobanutse mu buryo bwo kwakira neza abagana ahatangirwa serivisi ndetse no gupima ibimaze gukorwa ngo iyo ntego igerweho.

Umuyobozi wa RSPI, Makuza Jean Marie Vianney
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Serge Kamuhinda
Ambassaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved