Abanyamadini batangiye kwinjizwa mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2019 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangiye kuganiriza abanyamadini ku bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, ibereka umusanzu bakwiye kubutangamo.

Ku ikubitiro, ubu bukangurambaga bwahereye mu Karere ka Nyarugenge ku wa wa 23 Kamena 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yaganirije abayoboke b’idini ya Islam bagera ku 100 basengera ku Musigiti wa Nyarugenge, abasaba kwirinda ibyaha no gusobanukirwa ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije.

Yavuze ko ari byiza kwegera abanyamadini bakigishwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Abanyamadini bakwiye kumva ko bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha, ntibikwiye ko inzego zishinzwe umutekano arizo zibirwanya gusa kuko aho bikorerwa cyane ari mu midugudu batuyemo. Mukwiye kuba aba mbere mu kugira uruhare mu kubirwanya mwubaka u Rwanda ruzira ibyaha twese abaturwanda twifuza.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko abanyamadini bakwiye kuba abafatanyabikorwa ba mbere b’ibanze mu gukumira ibyaha.

Yagaragaje ko mu gihe bari kwigisha abayoboke bakwiye kujya banyuzamo bakabakangurira no kurwanya ibyaha nko kwirinda ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango no kubashishikariza gutangira amakuru ku gihe.

Abayisilamu basabwe guhaguruka bagafataniriza hamwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ati “Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, mukwiye kumva ko mufitemo uruhare, mu kuzikumira nk’abantu bakoresha umuhanda kuko Polisi ntiyazirwanya yonyine hatabayeho ubufatanye na mwe.”

Mu butumwa bwa Polisi igaragaza ko umuntu wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko kubahiriza amategeko awugenga bimureba; agendera ahabugenewe, yubahiriza ibimenyetso byawo n’andi mabwiriza agengwa na wo.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Polisi n’Abayisilamu biyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi bakagira n’uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 13 Gicurasi 2019; mu byumweru 52 buzamara, bwitezweho kugabanya impanuka zikorerwa hirya no hino mu mihanda ndetse bukanasobanurira abaturage n’abatwara ibinyabiziga amategeko bakwiye gukurikiza hagamijwe kurwanya izo mpanuka.

Ppolisi y'Igihugu yaganirije abayoboke b'Idini ya Islam mu Mujyi wa Kigali ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza