Abanyamadini basabye ubuvugizi ku ngingo ibategeka kugira impamyabumenyi ya Kaminuza muri Tewolojiya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abanyamadini batakambiye Abadepite, basaba ko leta yakoroshya Itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, cyane cyane mu ngingo iteganya ko umuntu wese uzaba umwigisha [Pasiteri, Padiri cyangwa Sheikh], agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Iyobokamana (Tewolojiya).

Kuri uyu wa Mbere, Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki y’Uburinganire, Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, basuzumye umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere, nk’uko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kamena 2018.

Muri uyu mushinga harimo ingingo igena ibisabwa umwigisha mu muryango ushingiye ku myemerere, uyoboye abandi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku karere, bijyanye n’ubumenyi agomba kuba afite.

Umutwe wa Kane w’uyu mushinga w’itegeko mu ngingo ya 20, havugwamo ko umwigisha agomba kuba afite imyaka y’ubukure, akaba afite inyandiko yemeza ko umuryango umuhaye inshingano zo kuba umwigisha.

Agomba kandi kuba atarahamwe n’ibyaha birimo ibya Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’ivangura cyangwa icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Rikomeza rigira riti “Umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe”.

Abahagarariye amadini n’amatorero ari nabo barebwa n’iri tegeko rishya, bagaragaje ko umwigisha aba abikora kubw’umuhamagaro ari nayo mpamvu iki cyemezo cy’uko bose bazajya kwiga iyobokamana gishobora kubangamira bamwe bigisha batarigeze bajya mu ishuri.

Prof. Dr Rwigamba Balinda usanzwe ari n’umukozi w’Imana, yavuze ko bigisha abantu agakiza kugira ngo babone agakiza bitandukanye no kuba abigisha baba barize amashuri.

Yagize ati “Ni ukubafasha ngo babone agakiza ngo bahinduke, kamere yabo ihinduke babe koko abantu ba Kirisitu bafite imitekerereze ya Kirisitu n’imyifatire ye, abantu babone agakiza. Si ukubategura ngo babone ubwo bumenyi bw’amashuri ya kaminuza ahubwo ni ukubategura ngo bahindukire umwami wacu Yesu Kirisitu cyangwa Umwami Imana”.

Yakomeje avuga ko muri iri tegeko rishya iyi ngingo ibangamiye cyane abigisha ariko ibindi bijyanye no guca akajagari birimo inyubako nziza, kwiyandikisha, ubuzimagatozi n’ibindi ntakibazo babishimye.

Umuvugizi w’Itorero Endtime Evangelical Mission mu Rwanda, Madadi Nestor, yavuze ko Tewolojiya ari nziza ariko umuhamagaro utandukanye n’ubwenge umuntu ajya gushaka.

Yagize ati “Tewolojiya ni nziza ntabwo tuyirwanya ariko ni ubwenge umuntu ajya gushaka butandukanye n’umuhamagaro Imana yahaye uwo mukozi wayo. Ni byo koko kumenya uwo mukozi biragoye nk’uko kandi n’uwo ugiye kwiga Tewoloji ashobora kujya kuyiga akayiminuza ariko akagaragaza ya myitwarire mibi twanze mu kajagari Minisitiri yatubwiye”.

Yakomeje avuga ko yifuza ko leta yabafasha kwiga kuri iyi ngingo mu kugira ngo bamwe bafite umuhamagaro w’Imana babashe gukorera Imana nk’uko yabishatse.
Perezida w’iyi Komisiyo, Kayiranga Rwasa Alfred, yavuze ko dipolome ya tewolojiya itaje gukuraho umuhamagaro ahubwo ije kuwunganira.

Ati “Ikibanza si diplôme, ikibanza ni umuhamagaro kuko udafite umuhamagaro ntiwashyiraho idini ntabwo wazana dipolome gusa ya tewoloji udafite umuhamagaro ngo ujye imbere y’abakirisitu ubabwire ejo bazagaruke”.

Depite Kayiranga yakomeje avuga ko bifuza ko ahubwo impuzamatorero za hano mu Rwanda zikwiye kureba n’uburyo zishyiraho ayo mashuri yigisha iyobokamana. Avuga ko ibi bitaje bikuraho abakora umurimo w’Imana ahubwo bije kubafasha gutanga neza ibyo bahawe n’Imana no kubigeza ku bakirisitu mu buryo buboneye.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yavuze ko ikigamije ari ukurengera abayoboke b’iyi miryango ku bijyanye n’inyigisho ziyobya ndetse n’izigamije inabi.

Yagize ati “Ntabwo Guverinoma y’u Rwanda irwanya iyobokamana, twese tuzi ko iyobokamana riramutse rikozwe neza rituma habaho icyo nakwita umurongo muri sosiyete, riramutse rikozwe neza abaturage bajya ku murongo ndetse na leta byayorohera mu gushyiraho andi mategeko ahana rwose, ibyo ngibyo turabyemeranya iyobokamana ni ikintu cy’ingenzi mu gufasha leta, mu gufasha Isi kujya ku murongo”.

Yakomeje agira ati “Uwigisha agomba kuba azi uburyo (Methodology) yigishamo abantu n’ubwo umwigisha ahamagarwa n’Imana nibyo ariko uhamagarwa n’Imana agomba kuba afite uburyo atangamo ubwo butumwa yahawe n’Imana afite n’ubushobozi busesengura ibyanditse muri Bibiliya.”

Yatanze urugero rw’umwigisha uherutse kujya kuri radiyo yigisha ikigisho cy’abagore, aho mu by’ukuri yatangaga imirongo yo muri Bibiliya kandi ibyo avuga binari muri Bibiliya ariko ubushobozi busesengura ibyanditse ngo abihuze n’abo arimo abwira cyangwa ashaka kwigisha bukaba ikibazo.

Iyi mpamyabumenyi yo kwigisha izajya itangwa n’ikigo kizwi gishingiye kuri wa muryango nabwo habanje kureba niba koko ibisabwa byuzuye birimo kuba amaze koko iyo myaka ine yiga ibijyanye na Tewolojiya.

Aha ngo ntabwo Bishop cyangwa Pasiteri n’undi mwigisha uwo ariwe wese azajya abyuka ngo atange iyi mpamyabumenyi.

Iyi miryango ubusanzwe yagengwaga n’Itegeko No. 06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye kw’idini. Bitewe n’uko gushyirwa mu bikorwa byagaragaye ko harimo akajagari ku mikorere n’imicungire byayo, ririmo kuvugururwa.

Iri tegeko rizaba rigizwe n’ingingo 49, zigaragaza ingamba zafashwe mu gukuraho ako kajagari no gutanga umurongo mwiza wo gukoreramo, hagamijwe kugira imiryango ishingiye ku myemerere iri mu murongo mwiza wo gutanga inyigisho zigamije guhindura no guteza imbere abayoboke.

Prof Dr Rwigamba Balinda, Umukozi w'Imana akaba n'umwanditsi w'ibitabo bishingiye ku Iyobokamana
Depite Kayiranga Rwasa Alfred (iburyo) Minisitiri Uwizeye Judith (hagati ) na Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB
Minisitiri muri Perezidansi , Uwizeye Judith, wari uhagarariye Guverinoma
Bamwe mu Badepite bagize Komisiyo ya Politiki y’Uburinganire, Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu
Bamwe mu bahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza