00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini basabye abayoboke babo kuba intangarugero mu kwirinda Covid-19

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, bwatumye mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nyakanga, hafatwa ingamba zirimo gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.

Mu bikorwa byagizweho ingaruka, harimo ibikorwa by’amadini byari bisanzwe bikora ku kigero cya 30%, ariko abayobozi b’amadini atandukanye, mu kiganiro na IGIHE, basabye abayoboke babo kuba intangarugero mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mufti w’u Rwanda Wungirije, Sheikh Nshimiyimana Swaleh, yavuze ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atari uburyo bwo kubuza amadini gukomeza ibikorwa byayo, ahubwo ari uburyo bwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Yavuze ko izi ngamba zitabuze kugira ingaruka kuko mu Idini rya Islam basenga inshuro eshanu ku munsi, ariko ubu bakaba bari gusengera mu ngo aho kuba mu musigiti nk’uko byakagenze.

Yongeyeho hari bamwe mu bayoboke b’Idini yabo batumvaga neza iby’izi ngamba, ariko ubuyobozi bw’Idini bukagerageza kubasobanurira, ati “Hari bamwe mu bayoboke babyakiriye nabi, ariko tugerageza kubumvisha ko ibyo Leta ikora biri mu nyungu za Islam kuko igamije kubarinda icyorezo cya Covid-19.”

Umuyobozi w’Inzibacyuho wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye IGIHE ko icyorezo cya Covid-19 cyatanze amasomo menshi, arimo iryo gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye, asaba abayoboke b’Idini akuriye kuba intangarugero mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ati “Icyo nifuriza abantu ni uko bahitamo kugendana n’Imana nk’uko Mose yabivuze mu igitabo cyo Kuva 33:14.”

Ku ruhande rwa Pasiteri Gatabazi Jean uyobora Assemblées de Dieu Kimihurura, yavuze ko Abakirisitu bakwiye kuba intangarugero, bakerekana icyizere bafite muri ibi bihe bikomeye ndetse bagahumuriza abafite intege nke kuko iki cyorezo kizarangira.

Ati “Ibyorezo byahozeho kuva na kera, gusa ubukana bwabyo buba butandukanye, na Covid-19 twizeye ko izaranduka nk’uko n’ibindi byorezo byarandutse bikaba byarabaye amateka.”

Musenyeri Nathan Amooti Rusengo wo mu Itorero rya Anglican, Diyosezi ya Kigali, yavuze ko Covid-19 yahungabanyije ubukungu muri rusange kandi ibyo bigira ingaruka ku madini kuko abayoboke bayo ari na bo bayatunga, atanga icyizere cy’uko iki cyorezo kizarangira, ati “Uyu munsi turi mu bihe byo guterwa ariko tuzayitsinda kandi ejo ni heza kurusha uko uyu munsi bimeze.”

Abantu 50.742 bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda, barimo 607 yahitanye.

Mufti w’u Rwanda Wungirije, Sheikh Nshimiyimana Swaleh, yavuze ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atari uburyo bwo kubuza amadini gukomeza ibikorwa byayo
Pasiteri Gatabazi Jean uyobora Assemblées de Dieu Kimihurura, yavuze ko Abakirisitu bakwiye kuba intangarugero, bakerekana icyizere bafite muri ibi bihe bikomeye
Musenyeri Nathan Amooti Rusengo wo mu Itorero rya Anglican, Diyosezi ya Kigali, yavuze ko Covid-19 yahungabanyije ubukungu muri rusange , bikagira n'ingaruka ku madini
Umuyobozi w’Inzibacyuho wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye IGIHE ko icyorezo cya Covid-19 cyatanze amasomo menshi, arimo iryo gukoresha ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .