00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini basabwe gukebura abayoboke babo banze gufata urukingo rwa COVID-19

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hashize igihe kinini hakwirakwizwa ibihuha bitandukanye mu bemeramana bigamije kwangisha abantu kwiteza urukingo rwa Covid-19, Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyamadini n’amatorero gukebura abayoboke babo ngo bakangukire kubyitabira.

Babisabwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2021 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa agamije kwihutisha uruhare rw’amadini n’amatorero mu Rwanda no kurwanya COVID-19, wabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi; Uwari uhagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana; Umuyobozi wa World Relief mu Rwanda, Ndahiro Moses n’abahagarariye amadini atandukanye.

Dr. Mpunga yavuze ko ibihuha biri mu bayoboke b’amadini atandukanye bituma batikingiza Covid-19 babiterwa n’ababayobora, bityo ko bakwiriye kugira uruhare mu kubigisha bagahinduka.

Yagize ati “Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakirisitu babo ko urukingo ari rwiza rubarinda kuko nabo barakingiwe kandi bameze neza. Ikindi ni uko atari rwo rukingo rwonyine rwabayeho, mu Rwanda turi mu bihugu bikingira inkingo nyinshi abana, zigera muri 14.”

“Izo nkingo zose rero kugeza uyu munsi abana bafite imyaka 20 barakingiwe nta n’umwe urapfa. Kuki utekereza ko uyu munsi wapfa wishwe n’urukingo rwa Covid-19, ntutekereze ko uzicwa n’umuti bazagutera mu bitaro wagiye kubyara cyangwa wahuye n’ikindi kuko nawo ntuzi aho waturutse? Ntekereza ko ari bintu bidafite aho bishingiye n’abantu bakwiye kubisobanukirwa.”

-  Abanga gukurikizwa amabwiriza basabiwe guhanwa n’itorero

Dr. Kayitesi Usta yavuze ko abemeramana banze gukurikiza amabwiriza ya Covid-19 bakwiriye guhabwa ibihano bishingiye ku myemerere yabo kuko gusuzugura amabwiriza yaba ay’igihugu cyangwa itorero ari icyaha gikwiriye igihano.

Ati “Bakeneye guhugurwa ariko bakeneye no guhanwa. Ibyo byombi bigomba kugendana; ababafite mu nshingano zabo mu rwego rw’amadini n’amatorero bakwiriye kubahugura bakabafatira n’ibyemezo bijyanye n’imyemerere n’inzego zindi zibishinzwe zikabakurikirana.’’

Bimwe mu byo bamwe bavuga bituma batikingiza ngo ni uko urukingo rwa Covid-19 rwaturutse kwa Satani ndetse ari uburyo iri gukoresha ngo irimbure Isi abandi bakavuga ko rubabuza kubyara, abandi bakavuga ko ari kashe ya Satani n’ibindi.

Ndahiro Moses uhagarariye World Relief mu Rwanda yavuze ko uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa bijyanye n’imyemerere, washyizeho ingamba zitandukanye zirimo gukoresha itangazamakuru hagamijwe guhangana n’iyi myumvire mibi kandi ko hari icyizere ko abayifite bazahinduka.

Yagize ati “Umuntu uwo ariwe wese iyo umuteze amatwi ukumva impamvu afite iyo myumvire, ukamubwiza ukuri ukamwereka urugero rwiza arahinduka. Icya mbere ni ukumutega amatwi.”

Sheikh Hitimana yavuze ko nk’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero bari gutegura gahunda yo kuganiriza abafite imyumvire mibi ku rukingo rwa Covid-19, kugira ngo bahinduke.

Yongeyeho ati “Abagejeje imyaka bakwiriye kwihutira gufata urukingo kuko nibura nirwo rubarinda kuko n’iyo kiriya cyorezo cyabageraho kitabagirira nabi cyane nk’umuntu utarakingiwe.”

Dr. Mpunga yavuze ko abanyamadini ari bo bantu bakira abantu benshi batahamagaye kandi ibyo bababwiye bakabyizera cyane, ariyo mpamvu bakwiriye gukoresha ubwo bubasha mu guhindura imyumvire mibi bafite.

Kugeza ubu mu Rwanda hari insengero zisengerwamo zirenga ibihumbi 10, naho amatorero ari hagati ya 400 na 700 harimo n’imiryango ifite ibikorwa bishingiye ku myemerere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko abatekereza ko urukingo rwa Covid-19 rwica bibeshya kuko ari nk'izindi zose baterwa
Umuyobozi wa World Relief mu Rwanda, Ndahiro Moses, yavuze ko hari gukorawa ubukangurambaga butandukanye bugamije guhindura imyumvire mibi ku rukingo rwa Covid-19 ishingiye ku myemerere
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Kaitesi Usta yasabye ko abemeramana banze gukurikiza amabwiriza bajya bahabwa ibihano
Sheikh Hitimana yavuze ko RIC iri gutegura gahunda yo kwigisha abantu bagahinduka, bakitabira kwikingiza
Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Ni umuhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye harimo n'abahagarariye amadini atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .